Bakebuwe gukurikirana abana babo mu biruhuko
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyabibu bibukijwe gukurikirana abana babo mu biruhuko, nyuma y’uko habonetse abana batanu batwariye inda mu mashuri.

Muri uyu mwaka w’amashuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye niho havuye abo bana batwaye inda z’indaro, nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Abo bana twabonye batwite abenshi bazifatiye iwabo.”
Avuga ko ibyo byatumye batangira gushishikariza ababyeyi kuganiriza abana no kwita ku myitwarire yabo mu gihe bari mu rugo no mu biruhuko. Yongeraho ko ibyo kandi bigomba kugendana no kurinda abana ihohoterwa iryo ari ryo ryose kuko nabyo biganisha ku ngeso mbi.

Muhorakeye Monique, umwe mu rubyiruko, avuga ko ahanini kudakurikiranwa no kutagira icyo bakora mu bihe by’ibiruhuko, bishobora kuba nyirabayazana wo kujya mu ngeso mbi.
Ati “Akenshi igitera ibyongibyo ni ukubura icyo umuntu akora, kubura icyo wahugiraho usanga byatera kujya muri ibyo.Urubyiruko nitubona icyo dukora ibyo ngibyo bizacika.”
Urubyiruko rwemeza ko bagenzi babo bari mu biruhuko bashatse umurimo bahugiraho cyagwa bagafasha ababyeyi ntaho bahurira n’ibishuko, byabashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi n’izindi.
Abarezi nabo basabwa kwigisha abana imiterere y’umubiri wabo no kwirinda, bikiyongera ku masomo asanzwe abana bahabwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|