
Umukuru w’Igihugu ni we wayoboye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku barangije mu mashami yose agize Kaminuza y’u Rwanda, babarirwa mu 8,500.
Uyu muhango witabiriwe n’abarangije Kaminuza mu byiciro bitandukanye, ababyeyi babo, abarezi n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda, ukaba wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nyakanga 2016.
Perezida Kagame yagize ati ”Mwa banyeshuri mwe, ndacyabita abanyeshuri kuko muracyakomeza kwiga; kurangiza kwiga ntibivuze ko ibibazo bikemutse; imirimo ni mike abayikeneye ni benshi, hari icyo kizamini cyo guhatana ku isoko ry’umurimo”.

Yavuze kandi ko igihugu n’ababyeyi bategereje igisubizo kizazanwa n’abanyeshuri barangije amashuri; haba mu buryo bw’ubwitange, gutekereza cyane ndetse n’umuco w’ubupfura.
Ministeri y’uburezi igaragaza ko buri mwaka muri iki gihe, kaminuza n’amashuri makuru bitanga impamyabumenyi ku barangiza kwiga babarirwa mu bihumbi 11.

Ohereza igitekerezo
|
nabazaga reb nkabana basabye inguzanyo nyuma bakabura ibyiciro bo ko babatereranye bo kwiga ntibibareba?
nubundi kwigantibirangira igihe cose umuntu amara ku isi abarimu ishuri