BK na GLADS Apartment batashye ibikorwa by’arenga Miliyari 7Frw

Ubuyobozi bwa GLADS Apartment bufatanyije n’ubwa Banki ya Kigali (BK), batashye ku mugaragaro ibikorwa by’ishoramari bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 7.

GLADS Apartment
GLADS Apartment

Ibikorwa byatashywe biri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, GLADS Apartment-Ndera, ifite amacumbi 16 (Apartments), inzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym), Milk Zone, Salon, Supermarket, Sauna & Massage, Piscine (Swimming Pool), Coffee Shop, Bar, Restaurant, Jacuzzi, ibyumba bishobora gukorerwamo inama, ibishobora gukorerwamo nk’ibiro, Barbecue hamwe na Salle iri ku rwego rwo kwakira abantu barenga 1500 bicaye neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko icyo ari cyo gikorwa cya mbere kinini, kandi gikomeye gikozwe mu Murenge wa Ndera, kubera ko ku buso bungana na kilometero kare 55 z’uwo Murenge, nta handi hari igikorwa cyo kuri urwo rwego.

Umukozi ushinzwe ibijyanye n’Ubuziranenge mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugengo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Alphonse Safari, avuga ko igikorwa cyakozwe na GLADS Apartment, babibonamo imbaraga n’umusingi ukomeye wo kubaka igihugu.

Ati “Igikorwa nk’iki kizana iterambere mu gihugu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, giha akazi Abanyarwanda benshi, giha aho gukorera n’abandi bafite aho bahurira n’amahoteli n’ubukerarugendo. Urwego rw’ubukerarugendo by’umwihariko mu bya mahoteli iterambere ryayo rihoraho ariko rikagaragazwa na serivisi batanga, nagira ngo nsabe ubwiza na serivisi tubona bikomereze aho ndetse binaniyongere.”

BK na GLADS Apartment batashye ibikorwa by'arenga Miliyari 7Frw
BK na GLADS Apartment batashye ibikorwa by’arenga Miliyari 7Frw

Ni igikorwa ubuyobozi bwa GLADS Apartment buvuga ko cyakozwe mu gihe cy’umwaka, aho BK yatanze inguzanyo igera kuri 40% by’ishoramari ryose ryashyizweho.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe abacuruzi bato n’abaciriritse muri BK, Darius Mukunzi, avuga ko bafite ubwoko bw’inguzanyo bwitwa Investment Loan, bushobora gufasha buri wese ufite igitekerezo cyo gukora ishoramari, akaba yakwishyura mu gihe kirekire kigera ku myaka 10.

Ati “Ni ubwo buryo dukoresha cyane kuko burashoboka ku bantu bose, ahubwo akenshi abantu ntabwo baba bazi ko bishoboka, ariko birashoboka cyane. Iyo ari imishinga nk’iyi yo kubaka amacumbi, abakora inganda, bose baba bashobora kugana Banki bagashobora kubona iyo nguzanyo.”

BK, ivuga ko inafasha abakiriya kubunganira mu bitekerezo bijyanye n’ishoramari cyane cyane mu kubaka ibikorwa binini kugira ngo amafaranga basabye azashobore gukora no kurangiza umushinga baba baratekereje gushyira mu bikorwa.

Mukunzi ati “Duterwa ishema no gufasha Abanyarwanda kubateza imbere, umuntu wese yakwisanga mu ishami ryose rya BK, agasanga umuntu ushinzwe ubucuruzi, usobanukiwe buri bucuruzi, tugiye dufite ubwoko bw’inguzanyo butandukanye, yaba iz’igihe gito cyangwa kirekire, zishobora gufasha abantu bose kubaka u Rwanda. Mu gihe bafite ibitekerezo ntibakagire ubwoba bwo kugana Banki kuko turahari kugira ngo tubahe ayo makuru.”

Darius Mukunzi
Darius Mukunzi

Uretse nk’amacumbi n’ahantu ho gukorera siporo n’ahandi hake hari haratangiye gukora muri Nyakanga, hagatanga akazi ku bantu biganjemo urubyiruko bagera 100, ahandi hose ibikorwa byafunguwe ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa 30 Ukuboza 2025.

Uwitwa Ali Daniel waje gusoreza ibiruhuko by’iminsi mikuru mu Rwanda n’umuryango we, baturutse muri Nijeriya, bagahitamo kujya mu macumbi ya GLADS Apartment Hotel-Ndera, avuga ko yanyunzwe n’uburyo yakiriwe na serivisi zihatangirwa.

Yagize ati “Uburyo nakiriwe mu Rwanda nta kindi gihe nigeze mbwakirwa ahandi, byatumye numva ndi koko muri Afurika Yunze Ubumwe, kubera uburyo nakiranywe urugwiro kandi mfite imbogamizi zo kutavuga ururimi rumwe nabo ariko bakanshakira unsemurira. Iki n’ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubumwe buri mu Banyarwanda no guteza imbere igihugu.”

Umuyobozi Mukuru akaba ari na we washinze GLADS Apartment, Wilson Gafurama, avuga ko gukora bitangirira mu gitekerezo kandi ko iyo ufite ibitekerezo bizima bishobora ku kubyarira amafaranga.

Ati “Bitewe n’ubuyobozi bwiza dufite, kugana ibigo by’imari ni kimwe mu byagufasa gutera imbere, kuko iyo ubajyaniye igitekerezo cyiza, ugakora umushinga mwiza, ukiyemeza, na bimwe tuvuga ngo iyo udafite ingwate hari ibigega bishinzwe gufasha abantu bafite imishinga myiza, bagize ibitekerezo byiza kandi bato bafite imbaraga zo gukora, bikabashyigikira bakabona amafaranga.”

Wilson Gafurama
Wilson Gafurama

Ubuyobozi bwa GLADS Apartment bushimira BK yabufashije gusoza igikorwa batangiye bakabageza ku nzozi zabo, kuko igira uruhare runini mu iterambere ry’abakiriya yabo.

Hakashwe umutsima wo kwishimira ibyagezweho
Hakashwe umutsima wo kwishimira ibyagezweho
Alphonse Safari
Alphonse Safari
Kimwe mu byumba byo muri GLADS Apartment
Kimwe mu byumba byo muri GLADS Apartment
Nyiri GLADS Apartment Wilson Gafurama n'umuryango we bashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo bagere ku nzozi zabo
Nyiri GLADS Apartment Wilson Gafurama n’umuryango we bashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo bagere ku nzozi zabo
Ali Daniel uri mu biruhuko by'iminsi mikuru mu Rwanda yishimiye uko yakiriwe na GLADS Apartment
Ali Daniel uri mu biruhuko by’iminsi mikuru mu Rwanda yishimiye uko yakiriwe na GLADS Apartment

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka