Abatanga imibare y’abanyeshuri ya baringa bihanangrijwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burabuza abayobozi b’ibigo by’amashuri bitanga imibare idahuye n’abanyeshuri bafite ku bigo, bagamije guhabwa amafaranga menshi yo gukoresha.

Mu nama abayobozi b'ibigo by'amashuri batangarijwe ko bidakwiye gutekinika imibare idahuye nabanyeshuri bafite.
Mu nama abayobozi b’ibigo by’amashuri batangarijwe ko bidakwiye gutekinika imibare idahuye nabanyeshuri bafite.

Mu nama yabaye tariki 15 Nyakanga 2016 ihuje abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ubuyobozi bw’akarere, hagaragajwe ko hari bamwe babikora hagamijwe ko bahabwa amafaranga menshi kugira ngo bayasagure n’abandi bagatanga imibare micye kuko bataba ku bigo by’amashuri.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Butasi Jean Herman, yavuze ko abatanga mibare itari yo babangamira igendamigambi ry’uburezi.

Yagize ati “Iyo umuyobozi w’iigo atanze imibare micye kuko atayizi bituma abo atatanze batajya mu igenamigambi.

N’iyo rero atanze imibare myinshi ibyo ni ukwiba kugira ngo amafaranga azayasagure, bityo anabangamira ibindi bikorwa Leta iba ifite muri gahunda niyo mpamvu rero dusaba ko uwo muco wacika.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri nabo bemeza ko abagikora ayo makosa ari abo kunenga, nk’uko Ngendahiman Josue uyobora ikigo cy’amashuri abanza cya Musheshe mu murenge wa Manihira yabivuze.

Ati “Rwose habaye hakiri umuyobozi w’ikigo utanga imibare itari yo yagakwiye kwiukanywa kuko twabibwiwe kenshi kandi mbona nta n’impamvu yo kubikora.”

Akarere kafashe ingamba z’uko guhera mu mwaka utaha w’amashuri 2017-2018 gutekinika mu mibare bizagorana, kuko ngo hemejwe ko hazabaho ifishi y’ibikorwa bizakorwa ikajya yuzuzwa ku bwumvikane bw’umuyobozi w’ikigo nakomite y’ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka