Ubunyangamugayo n’ubunyamwuga nibyo bicyenewe ku bacungamari - iCPAR

Abanyamuryango ba iCPAR (Institute of Certified Public accountants of Rwanda) n’abacungamari b’umwuga bavuye mu bihugu bigize umuryango w’afurika y’Iburasirazuba baraganira uburyo ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu icungamari byagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Buri mwaka Igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’icungamari kigira umwiherero wo kureba ibyagezweho no kungurana ibitekerezo ku buryo hakongerwa imbaraga mu kongera abacungamari b’umwuga; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’icungamari (ICPAR) mu Rwanda Francis Mugisha.

Umwiherero w’iminsi itatu watangiye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatatu tariki 22/10/2014 uzibanda ku kuntu abacungamari bifata mu mirimo kugira ngo ibigo bakorera bitere imbere, ariko banungurane ibitekerezo mu guhangana n’ibibazo abacungamari bahura nabyo.

Abitabiriye inama ya iCPAR izamara iminsi 3 mu karere ka Rubavu.
Abitabiriye inama ya iCPAR izamara iminsi 3 mu karere ka Rubavu.

Mugisha avuga ko mubyo bagomba kuganiraho birimo no kureba uburyo icungamari ry’umwuga ryakwigishwa mu mashuri makuru na Kaminuza bitandukanye n’ibisanzwe byigishwa, ariko haba bagomba no kwibanda ku buryo imiryango ihagaze kuko iyo imiryango idahagaze neza bigira icyo byangiza mu gucunga imari y’igihugu.

Mu myaka itandatu iCPAR imaze ikora ngo hari byinshi imaze kugeraho birimo kwigisha ubucungamari bw’umwuga ndetse hatangwa n’ibizami mu byiciro bya CPA (Certified Public Accountant) na CAT (Certified Accounting Technician), abamaze gukora ibizami kuva 2012 mu kiciro cya bya CPA ni 220 naho CAT ni 116.

Abarangije ibizami bibemerera kuba abacungamari b’umwuga akaba aribo bakora mu mabanki n’ibigo by’imari, abandi bakaba bashinzwe gucunga imari mu bigo bya Leta kandi byagiye bigabanya amakosa agaragara mu gucunga umutungo wa Leta n’ibigo bakoramo.

Ubuyobozi bwa iCPAR buvuga ko nubwo ubumenyi batanga bufasha mu gucunga neza imari ya Leta n’ibigo byigenga, ngo ikibazo kigihari ni uko ababyiga ari bacye, hakaba hatekerezwa uburyo amasomo atangwa na iCPAR yajya yigishwa no mu bigo by’amashuri mu kongera umubare w’abize icungamari ry’umwuga.

Bamwe mu bacungamari bo mukarere bitabiriye inama ya iCPAR.
Bamwe mu bacungamari bo mukarere bitabiriye inama ya iCPAR.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, avuga ko iCPAR Abanyarwanda bayikeneye, akavuga ko kuva yashingwa muri 2009 hariho ibihombo byinshi ariko ubu byagabanutse nubwo hari ibindi bigikenewe gukosorwa. Avuga ko ibihugu byateye imbere byagize ibigo nka iCPAR byateye imbere mu mikorere n’icungamari kuburyo u Rwanda rugomba gutera ikirenge mu cyabyo.

“Nkuko igihugu kigira ingengo y’imari itangazwa na Minisitiri w’imari buri mwaka, ni byiza ko haba n’abacungamari b’umwuga bakoresha neza ingengo y’imari itegurwa na Leta, iCPAR ikaba yarashyizweho na Leta kugira ngo ifashe igihugu gutanga abacungamari b’umwuga bakoresha neza umutungo w’igihugu.”

Fred Mugisha, umuyobozi ushinzwe Politiki, Ubushakashatsi n’Igenamigambi mu nama y’igihugu ishinzwe uburezi (Higher Education Council) avuga ko benshi mu barangije amashuri bajya ku isoko ry’umurimo hari ubumenyi babura ariko ikigo nka iCPAR kizajya kibafasha kobongerera ubumenyi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntekereza ko aba banyamuryango ba ICPAR bazafasha keta gutuma ya mafranga yaburaga kubera atongera kubura kubera ubunyamwuga buke. mbese ije ari igisubizo

fanta yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka