Gakenke: Inzego bwite za leta zizashyira miriyoni zisaga 40 mu kigega AgDF

Abakozi mu nzego bwite za Leta bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko biyemeje kuzatanga umusanzu urenga miriyoni 40 mu kigega agaciro development fund (AgDF) muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015.

Ibi babitangaje mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutanga umusanzu mu kigega AgDF ku rwego rw’akarere ka Gakenke muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, umuhango wabaye kuwa 16/10/2014.

Abayobozi mu nzego bwite za Leta bahize gutanga umusanzu ungana na miliyoni 42 n’ibihumbi 901 n’amafaranga 173 wo gushyigikira AgDF, hakaziyongeraho ibihumbi 500 bizatangwa n’umuyobozi w’akarere hamwe n’ibihumbi 400 bizatangwa na buri muyobozi w’akarere wungirije.

Kuba umwaka ushize barabashije gutanga umusanzu uri ku kigero cya 88.6% ugereranyije n’uwo bari bariyemeje gutanga, ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke butangaza ko byatewe n’uko abantu benshi bagiye bahindurirwa imirimo bakimukira mu tundi turere kandi umusanzu biyemeje batarawutanga, bityo bikaba imbogamizi zo kutuzuza 100%.

Kansiime James avuga ko bagamije ko gahunda yo gushyigikira AgDF bigera ku baturage bose bakabyumva.
Kansiime James avuga ko bagamije ko gahunda yo gushyigikira AgDF bigera ku baturage bose bakabyumva.

Ubu ngo hagomba gufatwa ingamba zitandukanye kugira ngo iyi nkunga y’ikigega AgDF izarusheho gutangwa neza kandi n’abaturage bayibonamo kurusha indi myaka yatambutse, nk’uko James Kansiime, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke abisobanura.

Ati “muri uyu mwaka twashatse uburyo twakangurira abantu bose kuko icyo tugamije ntabwo ari uko umuntu atanga amafaranga menshi ahubwo ni ukugira ngo iriya gahunda y’agaciro igere kuri buri munyarwanda wese”.

Kugira ngo iyi gahunda yo gushyigikira AgDF izarusheho gusobanurirwa abaturage mu buryo bwimbitse ndetse n’impamvu yatumye ijyaho, haziyambazwa abakangurambaga bari mu itsinda ry’abantu biswe “Abambasaderi”.

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke bemeza ko ikigega AgDF harimo abamaze gusobanukirwa akamaro kacyo ariko kandi bakemeza ko hakwiye kwongerwa imbaraga mu bukangurambaga kuko usanga hari n’abandi batarasobanukirwa.

Ubuyobozi bw'inzego bwite za Leta bwiyemeje gutanga asaga miriyoni 40 yo gushyigikira AgDF.
Ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta bwiyemeje gutanga asaga miriyoni 40 yo gushyigikira AgDF.

Jean de Dieu Usabuwera wo mu kagari ka Rusagara mu murenge wa Gakenke asobanura ko we ku giti cye yamaze kumenya AgDF, ko ari uburyo abanyarwanda batangamo amafaranga kugira ngo babashe kurushaho kwiteza imbere kuko iyo amafaranga atanzwe afasha mu bikorwa bitandukanye biteza igihugu imbere, gusa ngo hari abatarabyumva neza nk’uko abisobanura

Ati “kuri jye kuyatanga bindimo ariko sintekereza ko abantu bose tubyumva kimwe nkaba numva ku rwanjye ruhande hagakwiye kubaho ubukangurambaga nyine bufatika buri wese akabasha kubyiyumvisha”.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize inzego bwite za leta zo mu karere ka Gakenke zatanze amafaranga angana na miriyoni 30 yo gushyigikira ikigega AgDF.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka