Nyabihu: Abarenga 1300 bashyize barishyurwa nyuma y’igihe kirenga umwaka

Abaturage bakoze amaterasi mu mirenge ya Jenda na Karago yo mu karere ka Nyabihu, nyuma y’igihe kirenga umwaka, kuri uyu wa 21/10/2014 bishyuwe amafaranga asaga miliyoni 40 y’umwenda bari baberewemo.

Aba baturage bavuga ko bakoze amaterasi ariko bakaza kubura rwiyemezamirimo François Xavier Ngirabagabo wabakoreshaga bituma bamara hafi umwaka n’igice batishyuwe.

Bamwe bavuga ko byageze igihe bakumva bararambiwe ku buryo batari bagifite icyizere cy’uko amafaranga yabo bazayishyurwa, bakaba babaye nk’ababonekewe ubwo babwirwaga ko bagiye kwishyurwa bakabona bibaye impamo.

Abaturage bishyuwe umwenda bari bafitiwe wari umaze hafi umwaka n'igice.
Abaturage bishyuwe umwenda bari bafitiwe wari umaze hafi umwaka n’igice.

Umukecuru Xaverina Nyirahabimana akimara gufata amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 18 bari bamurimo, ibyishimo byamurenze afatwa n’ibinezaneza arabyina. Avuga ko ashimira ubuyobozi bwiza bagiye bagezaho iki kibazo cyabo nabwo bukagifata nk’icyabwo none kikaba cyacyemutse n’ubwo cyari kimaze igihe kirenga umwaka.

François Xavier Ngirabagabo wari umukoresha w’aba bakoze ari nawe abaturage bavuga ko yari yaraburiwe irengero bigatuma batinda guhembwa, avuga ko ubutinde bwo guhembwa nk’abaturage bwatewe n’impamvu ebyiri.

Iya mbere avuga ni uko abari bahagarariye abakoraga “abagapita” bakoze uburiganya bakicurira ibipande by’ibihimbano, bagashyiraho imibyizi bakigana na Kashe, bityo mu gihe cyo guhembwa bituma hasohoka amafaranga menshi kuko hari abahembewe n’imibyizi batakoze bitewe n’ubwo buriganya bigatuma amafaranga bagombaga guhemba abaturage ashira kandi bose badahembwe.

Nyirahabimana akimara gufata amafaranga ye ibihumbi 18 yacinye umudiho.
Nyirahabimana akimara gufata amafaranga ye ibihumbi 18 yacinye umudiho.

Akomeza avuga ko bamwe mu bakoze ayo makosa bafashwe bakanabihanirwa ndetse bamwe bakanakatirwa.

Indi mpamvu ya kabiri atanga ngo ni uko hagombaga gukorwa hegitali 100 z’amaterasi bakaza gusanga barakoze izikabakaba 123, kandi nta ngengo y’imari ya hegitali hafi 23 zarenzeho ihari bityo nayo igashakishwa kugira ngo babone amafaranga y’abaturage bakoze iyo mirimo.

Impamvu bazirengeje ngo ni uko hari uduce tumwe basanze dufite ibibazo bikomeye by’isuri natwo bakadukora.

Ku kijyanye n’uko abaturage bavuga ko bari baramubuze, avuga ko yari ahari ariko ko kubaza imbere amafaranga yabo ataraboneka nabyo bitari kugaragara neza.

Ngirabagabo wakoreshaga aba baturage avuga ko atari kubaza imbere nta mafaranga yabo azanye.
Ngirabagabo wakoreshaga aba baturage avuga ko atari kubaza imbere nta mafaranga yabo azanye.

Aboneraho gushimira abaturage ubwihangane bagize bakemera bagategereza ko amafaranga aboneka ndetse bakaba bishyuwe.

Nk’uko Ngirabagabo yabidutangarije, imirimo yose yo gukora hegitali 100 z’amaterasi yagombaga gutwara miliyoni 190 z’amafaranga y’u Rwanda kuko hegitari imwe yakorwaga ku mafaranga agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 900.

Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu zabigizemo uruhare rukomeye kugira ngo aba baturage babone amafaranga yabo agera kuri miliyoni zirenga 40 yari yasigaye, dore ko urwego rw’inkeragutabara arirwo rwari rufite isoko ryo gukora ayo materasi narwo rukabiha rwiyemezamirimo .

Yaba ubuyobozi bw’akarere ibi bikorwa by’amaterasi byakozwemo ndetse n’abaturage babikoze bishimiye ko umwenda wose abaturage bari bafitiwe warangiye kandi buri wese agahabwa amafaranga ye.

Isoko ryo gukora amaterasi ryari rifitwe n'inkeragutabara zakoresheje Rwiyemezamirimo, ari nayo mpamvu zagize uruhare runini mu guharanira ko abaturage bishyurwa.
Isoko ryo gukora amaterasi ryari rifitwe n’inkeragutabara zakoresheje Rwiyemezamirimo, ari nayo mpamvu zagize uruhare runini mu guharanira ko abaturage bishyurwa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka