Gisagara: Niyo ubufasha bahabwa bwahagarara ntibasubira inyuma

Abaturage bafashwa n’umushinga Compassion international ukorera mu murenge wa Save, mu karere ka Gisagara, bavuga ko wabavanye kure kandi ko bigishijwe kubyaza umusaruro ibyo bahabwa bityo bakaba batasubira inyuma n’iyo umushinga wahagarara.

Nyirarukundo Marie Gorette ni umwe mu baturage barenga 300 bafashwa n’umushinga compassion international mu murenge wa Save. We na bagenzi be bavuga ko bawukesha byinshi birimo kwiteza imbere biturutse ku matungo bagiye bahabwa maze akababyarira andi ndetse akanabafasha gufumbira imirima yabo.

Nyirarukundo avuga ko mbere atarahura na compassion international yabaga muri nyakatsi ari umukene ukabije.

Ati “nari mbayeho nabi jye n’abana banjye twari twihebye tuba ahantu habi cyane maze nanjye baramfasha banyubakira inzu nziza y’amategura kandi ikomeye sinyagirwa”.

Ahereye ku byo yagiye ahabwa na compassion international ngo yiteguye gukora ibishoboka byose akazamuka ku buryo n’iyo inkunga yahagaragara atazasubira inyuma.

Mu bundi bufasha bahabwa harimo inyigisho ku ijambo ry’Imana, hari kandi n’ibindi birimo nko kubarihira ubwisungane mu kwivuza, kwita ku bana babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida no gufasha abana mu myigire kugera ku rwego rwa kaminuza.

Mu bo Compassion ifasha harimo abanyeshuri irihira bakanahabwa ibikoresho bitandukanye.
Mu bo Compassion ifasha harimo abanyeshuri irihira bakanahabwa ibikoresho bitandukanye.

Ababyeyi b’aba bana banigishwa imyuga nko kudoda no kuboha imyenda bakabikorera mu mashyirahamwe anabafasha mu rwego rw’imibanire yabo.
Uretse ibi kandi banahabwa n’amatungo n’ibikoresho byo mu rugo hafi buri kwezi.

Pasiteri Ngamije Viateur, umushumba wa paruwase ya Save mu itorero pantekote mu Rwanda (ADEPER), avuga ko ibyo baha ababyeyi b’abana bafasha biherekezwa n’inyigisho ku buryo ibintu bahawe babibyazamo n’ibindi, kugira ngo hacike umuco wo kumva ko niba umuntu afashwa azahora afashwa.

Ati “Dukomeza kubaba hafi tukabigisha kugira ngo ibyo bahabwa babibyaze inyungu ntibazahore ari abafashwa, kandi tubona bagenda babyumva kuko hari nk’ababa barahawe amatungo magufi nyuma ugasanga babashije kwigurira inka”.

Ababyeyi b’abana bakorana n’uyu mushinga bibumbiye mu bimina bibafasha kwizigama bakiteza imbere. Bahurira kandi mu yandi matsinda hagamijwe imibanire myiza hagati yabo.

Ibi kandi ngo ntibyagize ingaruka nziza kuri bo gusa nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Save bubivuga, kuko amashyirahamwe yabo anagaragara mu bikorwa bigamije kuzamura umurenge nk’umuganda rusange, n’ubukangurambaga muri gahunda zitandukanye za leta.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umugabo arigira kandi wkifasha nibyo bya nyabyo binakenewe n’abanyarwanda muri rusange

savera yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

ibi nibyo bita kwigira ndetse no kwihesha agaciro byanyabyo kandi byakabereye urugero abanyarwanda bose muri rusange , kumvako twishoboye nubwo ubufasha twahabwaga bwahagarara

kimenyi yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka