Kabaya: Gukora ubworozi bw’inkoko byatumye aba rwiyemezamirimo w’umwaka
Umusore witwa Habumuremyi prosper wo mu murenge wa Kabaya yegukanye umwanya wa “rwiyemezamirimo w’urubyiruko” mu mwaka wa 2013-2014, kubera umushinga w’ubworozi bw’inkoko zitera amagi akorera mu mujyi wa Kabaya.
Uyu mushinga yawukoze muri gahunda ya YOUTH ACCESS TO FINANCE FORUM PROGRAM, aho urubyiruko rusabwa kwihangira imirimo mu rwego rwo kubona akazi no kwizamura mu bukungu.

Habumuremyi avuga ko kugira ngo umushinga we utere imbere yabanje kwiga isoko agasanga mu murenge avukamo hari ikibazo cyo kutagira amagi ahagije kandi abawutuye bayakunda.
Uyu musore yahise akora umushinga w’ubworozi bw’inkoko aho abona byibura amagi 2000 ku munsi kuko yoroye inko 2000 kandi zose zitera. Avuga ko kubera amafaranga mesnhi abona, byamworoheye kwishyura amafaranga yagurijwe adategereje ko igihe yahanye na banki kirangira.
Uyu musore akaba yaratsinze abandi ahanini kubera kwiga neza isoko ry’umushinga we, ubu bivugwa ko nanubu atarahaza isoko afite kandi akaba anasabwa amagi n’abantu batandukanye bo hanze y’umurenge akoreramo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabaya Mupenzi Esdras, avuga ko muri uyu murenge hari amahirwe menshi yo kuhashora imari, ahanini kubera ko ufite isoko rinini mu karere ka Ngororero, Musanze na Nyabihu ndetse hakaba n’abaturuka mu karere ka Rubavu baje kuhahahira.
Urubyiruko rwo mu karere ka Ngororero rukaba rukomeje gushishikarizwa kwitabira kwihangira imirimo kuko usanga ngo abenshi bakitinya nkuko umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko Twayigize Osee, abivuga, YOUTH ACCESS TO FINANCE FORUM PROGRAM, ikaba ari kimwe mu bisubizo bizafasha uru rubyiruko kwihutisha iterambere ryaryo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza ndashaka ko mwampa numero yuyu muvandimwe kandi mwaba mumfashije inama ndetse nibiganiro ningirakamaro numero yanjye ni0725880772,0785002590
Abagaragaza ko bafite imishinga yafasha nabandi kwiteza imbere byaba byiza bagiye bagaragaza capital byabasabye ngo batangire kuko bituma uwitinyaga afite nkayo batangije atinyuka ndetse bagatanga na numero zabo kuri public kugirango ushaka inama zabo abavugishe.
Abagaragaza ko bafite imishinga yafasha nabandi kwiteza imbere byaba byiza bagiye bagaragaza capital byabasabye ngo batangire kuko bituma uwitinyaga afite nkayo batangije atinyuka ndetse bagatanga na numero zabo kuri public kugirango ushaka inama zabo abavugishe.
None Umuntu Yabona Numero Ye Gute Ngo Umuntu Abe Ya Musura.
ndashaka ko ungirinama nanjye nkakora umushinga w,inkoko murakoze.
uyu musore ni umunyamurava. ahinga n’ibinyomoro kandi aherutse no kugura akamodoka. ubusanzwe yagenderaga kuri moto. aracyari muto bivuga go afite brigter fiture.