Abahinzi b’inanasi barasaba gufashwa kubona amasoko y’umusaruro wabo
Ubuhinzi bw’inanasi mu Rwanda bukomeje kwitabirwa na benshi, aho ababukora bemeza ko bubateza imbere n’ubwo hatarashyirwaho uburyo bunoze bwo kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Ubwo buhinzi bwiganje mu Karere ka Gakenke cyane cyane mu Murenge wa Mataba na Gashenyi, mu Karere ka Kirehe muri Gahara na Musaza, mu Karere ka Ngoma n’Akarere ka Karongi, aho hari ubwo usanga abahinzi bahendwa ku musaruro wabo.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na bamwe mu bahinzi b’inanasi bo mu Karere ka Gakenke, bavuze ko ubwo buhinzi bubatunze, ko budahenda nk’ibindi bihingwa aho nyuma yo kuzitera icyo umuhinzi aba asabwa ari ukuzisasira neza, ubundi agategereza umusaruro.
Abo bahinzi bavuga ko inanasi iyo zifashwe neza zishobora kumara imyaka irenga 20 zisarurwa, ariko bakemeza ko ikibaca intege ari uko ku mwero wazo usanga abaguzi bishyiriraho ibiciro uko bishakiye, abo bise abamamyi.
Abo bahinzi kandi bavuze ko no mu gihe inganda zenga imitobe zije kubagurira, zibateza ibihombo kuko zidahita zibishyura ngo bakore ibikorwa bizamura ubuhinzi bwabo, ngo hakaba ubwo bamaze amezi atatu batarishyurwa.
Ntirivamunda Jean Berchmas, uhinga inanasi ku buso bwa hegitari 2.5 ati “Abamamyi baraza bakadutesha umutwe batugenera ayo baduha, ugasanga inanasi nziza baraduhera ku mafaranga 300 cyangwa 400, bagera i Kigali bakayigurisha ku mafaranga 1000. Leta ikwiye kudufasha tukabona amasoko aduhera ku biciro bihoraho”.
Ntirivamunda avuga ko ubuhinzi bw’inanasi bwarushaho kubateza imbere, baramutse babonye amasoko, aho yemeza ko buri mwaka agura isambu ya Miliyoni ebyiri kubera uburyo inanasi ze zera cyane bitewe n’uko azitaho.
Uwo muhinzi yavuze ko inanasi ari igihingwa kidasaza, ari nacyo bazikundira, ati “Nk’ubu izo ndimo gusarura ni izo nateye mbere ya 1994, urumva ko zimaze imyaka isaga 30, ntaho umusaruro wazo uhuriye n’urutoki. Gusa tubonye uburyo tuzigurisha bikaturinda aba bamamyi baza baduhenda, twarushaho gutera imbere”.
Banyangabose Epiphanie ati “Ubuhinzi bw’inanasi ni bwiza, ikibazo dusigaranye ni ukutagira amasoko, naho ubundi buduteje imbere. Ubuyobozi bwadushakiye amasoko mu nganda zikora imitobe, bakaza bagatwara inanasi zacu nta mafaranga baduhaye bikadutera igihombo, ugasanga bazitwaye mu kwa munani bakatwishyura mu kwa 12”.
Arongera ati “Mu bihingwa mpinga, inanasi ni zo nashyira ku mwanya wa mbere mu bintunze, tuzijyana mu isoko abaguzi bakatugenera ayo baduheraho, hakenewe isoko rizwi tugurishirizaho umusaruro wacu, mu rwego rwo kwirinda ibihombo duterwa n’abamamyi”.
Abayobozi b’amakoperative y’abahinzi b’inanasi, nabo baremeza ko umusaruro w’inanasi wiyongera ariko hakaba hakibura amasoko adahenda abaturage.
Sinzabandi Philippe, Umuyobozi wa Koperative Twitezimbere Mataba, Ati “Iyo zeze cyane bapanga ibiciro bagendeye ku bwinshi bwazo ku isoko. Tubonye nk’isoko aho igiciro kidahinduka byafasha abahinzi, umuntu usanzwe akugurira araguhamagara ngo nzanira inanasi, wazimugezaho ugasanga arashakisha impamvu zidafatika kugira ngo aguhende, ati izi ni nto zisubizeyo, ntabwo zimeze neza n’ibindi”.
Evariste Kanyetariki, Umukozi w’Akarere ka Gakenke ufite mu nshingano ibihingwa byiganjemo ibyoherezwa mu mahanga, yavuze ko ubuyobozi bukora ibishoboka byose, mu gufasha abaturage kongera umusaruro, babashakira imbuto nziza, kugeza ubwo amwe mu makoperative ahinga inanasi ageze ku rwego rwo kuzihinga ku buso bwa hegitari zirenga eshanu.
Ku kibazo cy’amasoko, avuga ko abagura inanasi bahari ariko hakwiye kunozwa uburyo bw’ibiciro, ati “Amakoperative y’abahinzi b’inanasi twagiye tuyahuza n’abafite inganda zikora imitobe, ariko bigaragara ko amakoperative amwe n’amwe atishimira igiciro izi nganda zibaha, aho zibahenda”.
Arongera ati “Intego yacu ni ugufasha abaturage kongera umusaruro kandi koko uraboneka, ikiba gikenewe ni ukubona amasoko meza, kuko burya umuhinzi aba akeneye kubona aho agurishiriza umusaruro we adahenzwe, ubuvugizi burakomeza gukorwa”.
Mu kumenya icyo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga kuri iki kibazo, Kigali Today yaganiye na Kamana Olivier, Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, avuga ko ugutakamba kw’abahinzi gufite ishingiro, aho yemeza ko bagiye kubafasha byihuse ikibazo cyabo kigakemuka.
Ati "Tumaze iminsi dukorana nabo, ariko ntitwari twakageze ku rwego rwo gushyiraho ibiciro. Urumva inanasi biterwa n’ubunini bwayo, zigira n’amagrade; grade ya mbere, iya kabiri n’iya gatatu. Ni igitekerezo cyiza kuva tubimenye ko gihari, tugiye kuvugana n’abayobozi b’amakoperative yabo kugira ngo turebe icyo tubafasha, tubarinda guhendwa ku musaruro wabo".
Ohereza igitekerezo
|