Imihanda mibi ibangamiye imikorere y’uruganda rw’icyayi rwa Mata

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Mata buvuga ko bubangamiwe n’uko imihanda ihagera iturutse ku minini ya Kaburimbo imeze nabi, bituma amakamyo ajyana amajyane batunganyije i Mombasa apakirira i Kibeho.

Umuyobozi w’uru ruganda, Joseph Barayagwiza, yagaragarije iyi mbogamizi abayobozi bitabiriye umunsi w’umuhinzi w’icyayi tariki 8 Ukuboza 2023, aho abahizi ndetse n’abasoromyi bakorana n’uru ruganda bahawe umwanya wo kwishimira umurimo bakora, n’ab’indashyikirwa bakabiherwa ibihembo.

Joseph Barayagwiza, umuyobozi w'urugandarw'icyayi rwa Mata, avuga ko imihanda igana kuri uru ruganda yapfuye, ku buryo amakamyo apakirira amajyane i Kibeho
Joseph Barayagwiza, umuyobozi w’urugandarw’icyayi rwa Mata, avuga ko imihanda igana kuri uru ruganda yapfuye, ku buryo amakamyo apakirira amajyane i Kibeho

Barayagwiza yagize ati “Umuhanda Kibeho-Rwamiko-Mata umeze nabi cyane, amakamyo ntabasha kuwunyuramo. Iyo ikamyo ije gutwara icyayi, kandi itwara toni zirenga 30 buri munsi, bisaba ko dufata amamodoka y’uruganda abasha kwihanganira uwo muhanda, akayisanga i Kibeho.”

Akomeza agira ati “Byibuze kugira ngo iyo kamyo yuzure bisaba ko twifashisha amadaihatsu 12. Ubwo rero kubera ko uwo muhanda ufite ibilometero birenga 15, bisaba amafaranga ya essence kandi no gucuranura icyayi bishobora gutuma cyangirika. Yego kiba kiri mu mifuka, ariko mu gupakurura no kongera gupakira gishobora kwangirika. Gishobora no kwibwa. Ni imbogamizi ikomeye.”

Uretse umuhanda munini utwara icyayi cyamaze gutunganywa ku isoko, ikibazo cy’ububi bw’imihanda, cyane cyane muri iki gihe hagwa imvura nyinshi, kibangamira n’abahinga icyayi, kuko usanga hari igihe biba ngombwa ko bakikorera ku mitwe bakijyana aho imodoka zitabasha kurenga.

Ibi ngo bituma icyayi cyakirwa bitinze ku buryo hari n’igihe byagira ingaruka ku bwiza bw’amajyane azakivamo.

Uwitwa Justin Nambajimana ati “Nshobora gusoroma icyayi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kigomba kuza gupimwa saa sita wenda ni urugero. Ugasanga kubera umuhanda wapfuye gipimwe nka saa kumi n’ebyiri za nimugoroba cyangwa nyuma yaho.”

Yungamo ati “N’umuhinzi ugasanga atinze kuri hangari, abana bavuye ku ishuri babuze ubakira, itungo wasize mu rugo ribuze uryakira”.

Gashema avuga ko kuba umuhanda ugera i Kibeho warashyizwemo kaburimbo bibaha icyizere ko n'indi y'ingenzi izatunganywa
Gashema avuga ko kuba umuhanda ugera i Kibeho warashyizwemo kaburimbo bibaha icyizere ko n’indi y’ingenzi izatunganywa

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Janvier Gashema, avuga ko hakiri gushakwa amikoro yo kugira ngo imihanda ijya mu byayi ikorwe.

Agira ati “Murabizi ko ibikorwa remezo bitagerera hose icyarimwe. N’i Kibeho babigeza ubu kaburimbo ihageze vuba. Turatekereza ko n’indi mihanda ikenewe cyane izagera aho igatunganywa.”

Tugarutse ku bihembo bijyanye no kwizihiza umunsi w’umuhinzi w’icyayi, ukorwa buri mwaka n’inganda za Rwanda Mountain Tea, hatanzwe inka esheshatu, ihene 22, amagare icyenda na telefone eshanu.

Hanatanzwe mituweli 300 ziyongera kuri 300 bari batanze mbere, zagenewe abatishoboye bo mu Mirenge ihingwamo icyayi gitunganyirizwa mu ruganda rwa Mata.

Imihanda mibi ibangamiye imikorere y'uruganda rw'icyayi rwa Mata
Imihanda mibi ibangamiye imikorere y’uruganda rw’icyayi rwa Mata
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka