Iburasirazuba: Inka 121 zimaze gukurwa mu bworozi kubera uburenge

Umuyobozi Mukuru wungurije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, avuga ko inka 119 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi mu Karere ka Kayonza kubera kugaragarwaho indwara y’uburenge, naho izindi eshatu zikaba zagaragaje ibimenyetso byabwo mu Karere ka Gatsibo.

Mu Murenge wa Mwiri, Akagari ka Kageyo, ni ho habonetse inka zirwaye uburenge ndetse muri uyu Murenge kandi haboneka izindi nka, ihene n’intama zigaragaza ibimenyetso byabwo mu borozi batanu, nk’uko Dr Uwituze yabibwiye RBA.

Tariki ya 07 Ukuboza 2023, nibwo Umurenge wa Mwiri wagaragayemo indwara ndetse n’uwa Murundi n’uwa Gahini byegeranye yahise ishyirwa mu kato k’amatungo hagamijwe ko budakwirakwira heshi.

Avuga ko Igihugu gifite indwara y’uburenge kidashobora gucuruza hanze inyama, uretse kuribwa mu Gihugu gusa kuko idafata abantu akaba ari na yo mpamvu amatungo yagaragaweho iyi ndwara akurwa mu bworozi.

Ati “Igihugu gifite indwara y’uburenge ntabwo gishobora gucuruza hanze inyama, ibyo bigatuma mu itegeko rigenga ubuzima bw’amatungo mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2008, rishyira indwara y’uburenge mu ndwara zitavurwa.”

Akomeza agira ati “Iyo tugize ibyago indwara y’uburenge ikagaragara mu matungo, agomba gukurwa mu bworozi akajyanwa mu ibagiro kuko ntabwo ari indwara ifata abantu, ariko ibinono byazo, uruhu n’umutwe byo ntabwo biribwa nta n’ikindi bikoreshwa.”

Kugeza uyu munsi inka 119 ni zo zimaze gukurwa mu bworozi mu Murenge wa Mwiri, kubera kugaragarwaho indwara y’uburenge.

Uburenge bwageze gute mu Karere ka Gatsibo?

Ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, hari hateganyijwe igikomera (isoko ry’amatungo), mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo ariko nticyaba. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye Kigali Today ko impamvu ibikomera byahagaritswe ari ugutinya ko indwara y’uburenge yakwirakwira henshi, kandi hari aho bayikeka ku mworozi wakuye inka ze mu Karere ka Kayonza karwaje.

Icyo gihe yavugaga umworozi wo mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Nyamatete. Inka ze zafashwe n’ibipimo bijyanwa muri Laboratwari i Kigali gusuzumwa ko nta ndwara y’uburenge yaba irimo.

Mu gihe hari hategerejwe ibyo bipimo, haje kumenyekana undi mworozi, wakuye inka ze mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, aharwaje hamaze no gushyirwa mu kato, akodesha urwuri mu Murenge wa Kiziguro ahazana inka ze rwihishwa.

Dr Solange Uwituze, avuga ko izo nka zaje gupimwa maze basanga eshatu muri zo zifite indwara y’uburenge zikaba zirimo gukurwa mu bworozi.

Yagize ati “Rero twagize ibyago dusanga muri izo yajyanye harimo eshatu na zo zirwaye. Uyu munsi zirimo ziravanwa mu bworozi, tunakomerezaho tureba ko nta zindi nyinshi zaba zifite ikibazo, twasanga zigifite ubwo uwo Murenge na wo ukaba wajya mu kato.”

Yasabye aborozi kwirinda gushora inka ku mariba rusange (Valley dams), cyane abo mu Murenge wa Mwiri, Gahini na Murundi mu Karere ka Kayonza, kuko hari damu ya Gatindo aho inka zirwaye zajyaga zishoka, kandi ikaba ihurirwaho n’izindi zo muri iyo Mirenge.

Ikindi abaturiye Ikigo cya gisirikare cya Gabiro nabo basabwe kutajya kuragiramo inka zabo kuko harimo inyamanswa (imbogo), zikunze kwibanira n’uburenge kandi ntibugire icyo buzitwara ahubwo zibwanduza amatungo yagiyeyo.

Hari kandi gutanga amakuru ku gihe ku itungo ryarwaye kugira ngo bafashwe ritanduza andi matungo, nanone ariko aributsa aborozi gushyira amatungo yabo mu bwishingizi.

Mu kwirinda ko indwara yakomeza gukwirakwira hirya no hino, yasabye abafite inzuri kugira amakenga bakabanza kumenya uwo bakodesha aho aturutse, ndetse bakanamenya niba nta ndwara ihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka