Iburasirazuba: Abaturage barasabwa kwirinda kotsa umusaruro
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage kutotsa umusaruro w’ibihingwa watangiye kuboneka, ahubwo bakawuzigama kugira bazabone ibibatunga mu minsi iri imbere.
Abitangaje mu gihe hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, umusaruro w’ibishyimbo watangiye kuboneka ndetse hamwe igiciro kikaba kiri ku mafaranga 300 ku kilo mu gihe ahandi kiri kuri 450.
Avuga ko yamaze kuganira n’abayobozi b’Uturere n’abafite mu nshingano ubuhinzi no kubungabunga ubuhinzi, ku buryo bamaze kwitegura gushyira uwo musaruro hamwe kugira ngo hatagira uwangirika.
Avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage kugira ngo hatabaho abotsa umusaruro babaha amafaranga macye.
Ati “Umusaruro turawukeneye, tugiye kwegera umuturage kugira ngo hatabaho abawotsa, abajya kuwugurira mu murima bagahabwa macye kandi uwo muturage akeneye kwiteza imbere, guteza urugo rwe imbere, ashobora kwizigamira ibizamutunga mu minsi itaha.”
Yizeje ko hazabaho no gukurikirana abahinzi no kubashakira amasoko
Nubwo basabwa kutotsa umusaruro, bamwe mu bahinzi bavuga ko umusaruro w’ibishyimbo wabaye mucye, ugereranyije n’uwari uteganyijwe kubera imvura nyinshi.
Umwe ati “Ibishyimbo byararumbye kubera imvura yabaye nyinshi. Ducye nabonye ntuhagazeho kuko niho nzakura imbuto y’ubutaha kandi no kurya.”
Igihembwe cy’ihinga A, mu Ntara y’Iburasirazuba ubusanzwe hahingwa ibigori ku bwinshi ibishyimbo bigahingwa mu gihembwe cya B.
Ohereza igitekerezo
|