Muhanga: Abavuzi b’amatungo barashishikarizwa kuba hafi y’abahabwa inka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba abavuzi b’amatungo kuba hafi y’abaturage bahabwa inka muri gahuda ya Girinka kuko baba badafite ubumenyi buhagije mu bworozi, bityo inka bahawe bikabagora kuzitaho.

Mbere yo guha umuturage inka, RAB ibanza kumuha amahugurwa ku buzima bw’inka za kijyambere, ariko ngo ntabwo aba ahagije kuko nyuma usanga abaturage batubahiriza neza amabwiriza bahawe; nk’uko bisobanurwa na Kagabo Andrew ushinzwe gahunda ya Girinka munyarwanda muri RAB.

Zimwe mu nka zigize icyiciro cya kabiri cy'aborojwe i Muyebe.
Zimwe mu nka zigize icyiciro cya kabiri cy’aborojwe i Muyebe.

Bimwe mu byo badakurikiza hariko guteshuka ku isuku mu kiraro, guha inka imiti, umunyu wabugenewe wo kurigata ndetse ngo ugasanga inka zidahabwa amazi menshi. Ingaruka kuri ubu bworozi bubi ngo zikaba ari uko itungo rishobora gupfa cyangwa ugasanga ritubije umusaruro.

Ubwo ikigo RAB cyashyikirizaga imwe mu miti y’ibanze abaturage borojwe muri gahunda ya Girinka bo mu mudugudu wa Muyebe akagali ka Ruhango umurenge wa Rongi, abakozi bashinzwe ubworozi mu murenge basabwe kurushaho kwegera abaturage mu bworozi kugirango icyo baherewe izi nka kibashe kugerwaho.

Andrew Kagabo avuga ko inka ifashwe nabi nta musaruro itanga.
Andrew Kagabo avuga ko inka ifashwe nabi nta musaruro itanga.

Umukozi muri RAB ushinzwe gahunda ya Girinka yagize ati “izi nka uko muzireba mutazifashe neza ntacyo zabagezaho, kandi nabonye bimwe mu biraro nta suku bifite, nizere ko mugiye gushishikarira kuzitaho”.

Bamwe mu baturage bahawe inka bashimira iyi gahunda yashyizweho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, bakaba bavuga ko izi nka zizahindura ubuzima bwabo.
Umwe muri bo yagize ati “ubu tugiye kujya tunywa amata natwe abana bacu bakure neza kandi turashimira umunkuru w’igihugu, nzajya nirahira ngo yampaye inka Kagame”!

Abahawe inka bashyikirijwe n'imiti yo gukoresha.
Abahawe inka bashyikirijwe n’imiti yo gukoresha.

Bimwe mu bikoresho RAB yashyikirije abaturage harimo ibinini bya nilizan bivura inzoka, umunyu wo kurigata, umuti wo koza inka ndetse n’amapompo yo kuzitera umuti.

Abahabwa inka basabwa kubahiriza inkingi eshanu zigenga ubworozi: imirire (aborozi bagomba kugabura ubwatsi busanzwe bongeyeho ibinyamisogwe n’ibinyampeke), kurinda indwara amatungo, kubaka no gusukura ibiraro by’inka, guha inka amazi ahagije, kwita ku myororokere yazo ndetse no gukora inyandiko zikubiyemo uko ubworozi bwunguka.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gahunda ya gira inka yazanwe na Nyakubahwa President wa republika ni iyo kwishimirwa bityo n’inka zatanzwe zigomba kwitabwaho bityo zikororoka abazibonye bakazibonaho icyororo

alexis yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka