Kamonyi: Abakora ubuhinzi barasabwa kubugira umwuga
Atangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2015, kuri uyu wa kane tariki 11/9/ 2014, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yasabye abaturage gukora ubuhinzi bwabo kinyamwuga, bakumva ko bugomba kubatunga kandi bukabateza imbere.
Igihembwe cy’ihinga 2015A cyatangirijwe ku mugaragaro, mu gishyanga cya Rwabashyashya gihuriweho n’imirenge ya Runda, Rugarika na Gacurabwenge; kikaba gihingwa na Koperative IMPABARUTA isimburanya ibigori n’imboga.
Minisitiri Ambasaderi Gatete ashimangira ko igihe kigeze ngo abahinzi bakore ubuhinzi kinyamwuga bakoreshe inyongeramusaruro zirimo ifumbire mvaruganda n’imborera kandi bagahingira ku gihe, ndetse bakoreshe imbuto z’indobanure zitanga umusaruro ufatika.
Yagize ati “mugomba guhinga mukeza mukihaza mu biribwa ariko mukanasagurira amasoko kugira ngo ibyo mwejeje bibafashe no kuba mwagura ibyo mudahinga iwanyu”.
Yakomeje avuga ko hari gahunda yo kubaka ibigega binini (warehouses) hiryo no hino mu gihugu, bizajya bifasha guhunika umusaruro ndetse, ugashakirwa isoko mu mahanga bikazajya bigakorwa mu buryo bunoze.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yashimiye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku bw’izi mpanuro ahaye Abanyakamonyi, avuga ko bazakomeza gufatanya n’inzego zose kugira ngo habeho igenamigambi rirambye rishingiye ku bikorwa bitandukanye birimo n’ibi by’ubuhinzi.
Mpagazehe Manasseh, Prezida wa Koperative IMPABARUTA ihuje abahinzi 638 bakorera ku buso bwa hegitari 60, atangaza mu mwaka ushize babashije gusarura toni zirenga 129 z’ibigori bityo babasha kwibeshaho bo n’imiryango yabo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|