Cyabayaga: Ntibakibona amafi kubera amarebe

Abagize koperative “Cyabayaga Fishing” ikorera ubworozi bw’amafi mu kiyaga gihangano cya Cyabayaga, barasaba ubufasha bwo gukura amarebe muri iki kiyaga kuko ababuza umusaruro.

Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga cyahashyizwe mu mwaka wa 2004, gifasha mu gukamura amazi ari mu muceri no kuyagabanya mu mirima igihe umugezi w’umuvumba wuhira uyu muceri wuzuye. Guhera mu mwaka wa 2010 hashyizweho koperative ishinzwe kukirinda ndetse itangira kororeramo amafi.

Mugiraneza Claude, umuyobozi wa koperative Cyabayaga Fishing yororera muri iki kiyaga, avuga ko guhera mu kwezi kwa kane uyu mwaka batewe n’amarebe aturuka mu mugezi w’umuvumba hamwe n’umucanga none ubu ngo nta musaruro w’amafi bakibona kandi imbaraga zabo zimaze gukendera.

Abarobyi bagerageza gukuramo amarebe ariko imbaraga ni nke.
Abarobyi bagerageza gukuramo amarebe ariko imbaraga ni nke.

Mugiraneza avuga ko bakeneye guterwa inkunga yo gukuramo aya marebe bakareba ko bakongera kurya ku ifi no kwinjiza amafaranga ayikomokaho.

Mugiraneza kandi akomeza avuga ko hari n’igihe baba biteguye gutangira kuroba koperative CODERVAM y’abahinzi b’umuceri ikarekura amazi amafi akareremba hejuru, ba rushimusi bakaba babonye uko bayiba biboroheye.

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabayaga buvuga ko iki kibazo bwakimenye kandi bwiteguye kugira icyo bwafasha mu kugikemura.

Ndamage Andrew, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabayaga avuga ko bagiye kwifashisha umuganda w’abaturage bagakuramo aya marebe, ariko na none bakanahuza koperative CODERVAM y’abahinzi b’umuceri icunga amazi ajya muri iki kiyaga ndetse na koperative Cyabayaga Fishing y’aborozi b’amafi.

Amarebe yageze hafi mu kiyaga cyose ku buryo byarenze ubushobozi bw'abagikoreramo.
Amarebe yageze hafi mu kiyaga cyose ku buryo byarenze ubushobozi bw’abagikoreramo.

Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga gifite ubuso bwa hegitari zigera kuri 40 ariko zikaba zigabanuka bitewe n’amazi iyo yabaye make. Uretse amarebe ashobora gutuma gisiba ngo n’abahinga mu nkengero zacyo nabo bahinga bashyiramo ibitaka kimwe n’amatungo acyuhirwaho.

Cyabayaga Fishing Cooperative ikoreramo ubworozi bw’amafi igizwe n’abanyamuryango 72. Mbere ngo aya marebe ataraza muri iki kiyaga bari bageze ku musaruro w’ibiro 400 by’amafi ku kwezi aho ikiro cy’ifi cyagurwaga amafaranga y’u Rwanda hagati 1500 na 1200.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka