Rubavu: Imikorere mibi y’abaguzi n’aborozi niyo nyirabayazana mu guhomba kw’amakusanyirizo y’amata

Matabishi Innocent, umukozi w’umuryango w’iterambere SNV ushinzwe kuvura amatungo agakurikirana n’amakusanyirizo y’amata mu karere k’ubworozi ka Gishwati kagizwe n’uturere twa Rubavu, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Burera na Musanze, avuga ko aborozi n’abaguzi b’amata badafite intego aribo badindiza iterambere ry’amakusanyirizo y’amata.

Uyu muvuzi w’amatungo aravuga ibi mu gihe hirya no hino mu Rwanda hubatwe amakusanyirizo y’amata ariko akaba adatanga umusaruro mu kugeza amata ku isoko.

Mu karere ka Rubavu hubatswe amakusanyirizo y’amata agera kuri atandatu ariko amenshi akora biguru ntege ndetse n’abayashinzwe ntibarashobora kuyabyaza umusaruro, mu gihe aborozi bavuga ko igiciro cy’amata bahabwa kiri hasi.

Benshi mu borozi bavunwa no kugeza amata ku isoko kuko amakusanyirizo adakora akazi kayo.
Benshi mu borozi bavunwa no kugeza amata ku isoko kuko amakusanyirizo adakora akazi kayo.

Ikusanyarizo ryubatswe mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu niryo ryashoboye gukora ndetse rifasha n’aborozi kugeza umusaruro wabo ku isoko, aho litiro zigera ku bihumbi bitatu ziboneka buri munsi muri uyu murenge zigezwa ku ikusanyirizo ry’“inyenyeri” zikoherezwa mu mujyi wa Goma n’uwa Gisenyi.

Bamwe mu bakorana n’ikusanyirizo ry’inyenyeri bavuga ko bamaze kwiteza imbere ndetse kubera imikorere myiza batangiye gukorana n’amabanki, bakaba bagiye guhabwa inguzanyo y’inka z’ifite agaciro k’ibihumbi 400 bakazajya bishyura hagurishijwe amata.

Matabishi avuga ko icyo abagize ishyirahamwe Inyenyeri ryo mu murenge wa Bugeshi barusha abandi ari ugushyira hamwe no kugira uburyo buhamye bwo kugeza amata ku ikusanyirizo n’umuguzi ubafatira amata utica gahunda.

Akarere ka Rubavu kabarizwamo amakusanyirizo y’amata agera kuri atandatu, akaba ariko karere gafite amakusanyirizo y’amata menshi mu ntara y’uburengerazuba. Uretse ikusanyirizo rya Bugeshi rikora neza ayandi aracumbagira nyamara ngo leta yayubatse ishaka ko umusaruro w’amata wongererwa agaciro aborozi bagashobora kwiteza imbere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka