Hafi ½ cy’abagwa mu mpanuka ni abanyamaguru bihitira
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubwikorezi ruravuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda ari abanyamaguru bihitira batazigizemo uruhare.
Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena abantu bagera kuri 309 baguye mu mpanuka zo mu muhanda hirya no hino mu Rwanda, nk’uko inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zabitangarije abitabiriye gahunda yo gutangiza ukwezi kw’ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu muhanda kwabaye muri Nzeri 2015.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr. Nzahabwanimana Alexis, avuga ko 46% by’abo bantu baguye muri izo mpanuka ari abanyamaguru baba bigendera batazigizemo uruhare.
Ibi ngo ni ikibazo gikomereye u Rwanda muri rusange kuko uretse kuba izo mpanuka zihitana ubuzima bw’abaturage zinahombya igihugu kuko zitwara amaboko y’abaturage bakabaye bubaka u Rwanda, nk’uko Dr. Nzahabwanimana akomeza abivuga.
Umubyigano w’abanyamaguru n’ibinyabiziga
Nubwo impanuka nyinshi ngo zikunze guterwa n’umuvuduko mwinshi n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, umubyigano w’abanyamaguru n’ibinyabiziga mu mihannda ngo ni kimwe mu bitera impanuka nk’uko bamwe mu bavuganye na Kigali Today babyemeza.

Mutabazi Callixte utuye i Kayonza avuga ko imihanda imwe n’imwe yagiye yangirika ikaba mito, bikaba ikibazo iyo imodoka zigiye kunyuranaho kandi hari n’abanyamaguru bagendera ku ruhannde rw’umuhanda.
Uretse ikibazo cy’imihanda yagiye yangirika, hari n’abavuga ko imihanda yubakwa kuri ubu ukunze gusanga ari mito bikaba imbogamizi kubayitwariramo ibinyabiziga.
Mukunzi Emmanuel ati “Hari imihanda rwose ubona ari mito pe. Sinzi niba ariko baba barateganyije kuyikora ariko uba ubona ari mito byonyine n’imodoka ebyiri nini zitanyuramo, ibaze rero zigiye kubisikana ku ruhande hari abanyamaguru uko bigenda.
Guverineri w’Uburasirazuba, Uwammariya Odette, avuga ko bafashe ingamba zo gukorana bya hafi n’abayobozi b’ibigo by’imodoka zitwara abagenzi muri iyo ntara, kuko ari hamwe mu hakunze kubera impanuka zihitana ubuzima bwa benshi.
Uyu muyobozi avuga ko abayobozi b’ibigo by’imodoka zitwara abagenzi bemereye Intara y’Iburasirazuba ko bashyiraho uburyo bw’imikorere burimo guha ikiruhuko gihagije abatwara imodoka (bagakora iminsi ine mu cyumweru), ndetse no kugendera ku muvuduko muke ubirenzeho akabihanirwa.
Leta yafashe ingamba kuri iki kibazo
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo avuga ko Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zihamye zo guhangana n’impanuka zibera mu mihanda.
Imwe muri zo ngo ni ugutandukanya ibinyabiziga n’abanyamaguru hubakwa inzira zihariye z’abanyamaguru nk’uko Dr. Nzahabwanimana abivuga.
Ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo inzira z’abanyamaguru ntizegerane n’aho imodoka zinyura, wenda impanuka ikaba ari uko hari uwarangaye agasagarira undi. Tuzakomeza kubikora ahantu hose cyane cyane mu dusantere.”
Kubaka inzira z’abanyamaguru ni umushinga uzatwara amafaranga menshi, ariko mu mujyi wa Kigali ngo bawugeze kure ku buryo mu myaka itanu iri imbere bizaba byarakozwe no mu dusantere two hirya no hino mu gihugu, abanyamaguru bagatandukanywa n’ibinyabiziga ku buryo budasubirwaho.

Indi ngamba yafashwe ni iyo guhangana n’ikibazo cy’umuvuduko ukabije ukunze kuvugwa ku batwara imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Itegeko rigenga ubwikorezi mu Rwanda rivuga ko nta modoka itwara abagenzi cyangwa itwara imizigo igomba kurenza umuvuduko w’ibirometero 60 ku isaha mu mihanda yo mu Rwanda, nk’uko Dr. Nzahabwabimana abivuga.
Gusa benshi mu batwara ibinyabiziga ntibaryubahiriza ugasanga kenshi bateza impanuka zihitana ubuzima bwa benshi.
Mu guhangana n’icyo kibazo ngo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigomba gushyirwamo utwuma tuzirinda kurenza umuvuduko zemerewe kugenderaho (Speed governors), kandi bikazaba byakozwe bitarenze muri Gashyantare 2016.
Utwo twuma ngo badufunga kuri moteri y’imodoka bigatuma umushoferi wayo adashobora kurenza umuvuduko yagenwe nk’uko Umunyamabanga Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo akomeza abivuga.
Nubwo imibare y’abahitanwa n’impanuka ihindagurika buri gihe, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO) ugaragaza ko abasaga miliyoni ku isi bahitanwa n’impanuka buri mwaka.
Mu Rwanda ho ugereranyije imibare y’imyaka yashize usanga muri rusange impanuka zihitana abasaga 300 buri mwaka. Iyi mibare igaragaza ko hari igikwiye gukorwa mu rwego rwo gukumira impanuka, kuko mu mezi atandatu gusa abasaga 300 bari bamaze gupfira mu mpanuka.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
rwose birakwiye ko abanyamaguru batandukanywa nibinyabiziga hakiri kare kugirango imfu zigaragara zigabanuka
nka vision tugira mubindi reka tubigire no mumihanda twubake imihanda minini kuburyo nabanyamaguru bagira aho banyure kure yamamodoka kabisa. ibyo bizatuma imfu zigabanuka
imihanda yo mu rwanda ni mito kabisa, ubwabyo iyo utarebye neza ukubana nindi modoka mugiye kubisikana
Imikoreshereze myiza y’umuhanda twese iratureba! Uziko nta munyamaguru ucyita ku ibara rigezemo mu ma feux? Ishusho y’umuntu uri mu ibara ritukura ntacyo rikitubwira peeeee!
Ibi nibyo, ni nka Politiki. 2/3 by’abo ihitana ni abanyarwanda bihitira. Abayikora ni bamwe kandi bigaramiye.
turabamenyeshako inzira za abanyamaguru zahereye muri Huye muzaze murebe ,gusa byo ubuto bwa imihanda ni ikibazo pe ,hari aho bisaba kubanza koroherana ,kdi abanyamahanga bamenyereye kuvuduka ,sinzi rero ingamba Leta ifite ,si no abanyarwanda barashira
Ubu bushakashatsi s bwakorewe hehe, ubu se bamwe bahoretse kugongwa nikamyo bari abanyamaguru.