Amajyepfo: Abatuye ahari muri Gikongoro ngo bibohoye no ku nzara

Nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rubohowe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abatuye ahitwaga muri Perefegitura ya Gikongoro - ubu ni mu gice kinini cy’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru- bishimira ko batakicwa n’inzara, kuko ubu basigaye bahinga bakeza. Bavuga kandi ko ibi babikesha ubuyobozi bwiza.

Ubundi, abatuye muri aka gace barangwaga n’inzara yari yarababayeho akarande ngo bitewe n’uko ubutaka bwaho busharira. Ntacyo bezaga, ndetse ngo mu 1981 hapfuye abaturage barenga 100 bishwe n’inzara n’izindi ndwara zituruka ku bukene.

Mu Karere ka Nyamagabe abaturage bishimira ko basigaye ngo bafite umusaruro w'ubuhinzi ushimishije.
Mu Karere ka Nyamagabe abaturage bishimira ko basigaye ngo bafite umusaruro w’ubuhinzi ushimishije.

Mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gasaka, ni kamwe mu duce twaranzwe n’inzara yicaga abantu. Abahatuye bavuga ko iyo baza kugira ubuyobozi bwiza nk’ubwo bafite ubungubu, bariya bishwe n’inzara bari kuba bakiriho cyangwa barazize urundi rupfu rutari inzara.

Uwitwa Emmanuel Kabirigi agira ati “i Karama hari inzara iteye ubwoba ku buryo hapfuye abaturage benshi bishwe n’inzara n’ibindi birwara birimo za macinya myambi. Ibi byose byaturukaga ku kuba abagoronomu bataratwegeraga, ubuyobozi na bwo

Ngo banigishijwe uburyo bwiza bwo guhinda ubu bibohoye inzara yajyaga yiza benshi.
Ngo banigishijwe uburyo bwiza bwo guhinda ubu bibohoye inzara yajyaga yiza benshi.

Uwitwa Consolée Mukandamage, na we utuye muri uyu mudugudu wa Karama, agira ati “Uwo Imana itakuyeho amaboko yarakomeje abaho duhita dukubitana n’ubuyobozi bwiza, turahinga buduha amafumbire, buratworoza amatungo tubona amafumbire, ubu rwose turejeje nta nzara ikirangwa iwacu. N’umukecuru nkanjye urabona mfite imyaka 65 ndakora.”

Uwitwa Karoli Rwasibo na we ati “Kubera ubuyobozi bwiza ubu hari icyo kurya hari icyo kunywa, amasaka areze, ibishyimbo bireze, ibirayi bireze, ibigori bireze. Rwose nta kibazo gihari, uyu mudugudu wari warishwe n’inzara ariko ubu umeze neza cyane.”

Kongera umusaruro w'ibogori na byo ngo biri mu byakijije abaturage inzara.
Kongera umusaruro w’ibogori na byo ngo biri mu byakijije abaturage inzara.

Niyitegeka Alphonsine wo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru we ngo kera yari yugarijwe n’inzara mu rugo rwe, nyamara kandi nta gihe atahingaga. Ati “Jyewe narahingaga ibisambu nkabimara ariko sinsarure, kuko nahingaga nta fumbire”.

Akomeza agira ati “Ubuyobozi dufite ubu bwadutoje guhinga dufumbira, ubu tureza ugeze mu isoko wakumirwa. Ibijumba biragura 300 igitebo, nta nzara tukigira hano iwacu”.

Ibijumba ngo ni kimwe mu bihingwa byera muri Nyaruguru byaciye inzara.
Ibijumba ngo ni kimwe mu bihingwa byera muri Nyaruguru byaciye inzara.

Kwibohora ngo banabirebera mu bikorwa by’iterambere bagejejweho

Abatuye mu turere two mu majyepfo banavuga ko kuri bo, kwibohora babibonera mu bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho mbere bitarangwaga aho batuye.

Urugero rwa mbere batanga ni ukuba uyu munsi babasha kwivuza ku buryo bworoshye mu gihe mbere kubera gutinya amafaranga bivuzaga ku buryo bwa magendu cyangwa bakahira ibyatsi. Abandi bavuga ko begerejwe amazi meza n’amashanyarazi ndetse bakajijuka biga gusoma no kwandika.

Ngo no mu byaro hageze amashanyarazi kandi ntayo bigeze mbere.
Ngo no mu byaro hageze amashanyarazi kandi ntayo bigeze mbere.

Nyiraminani Daphrose utuye mu Murenge wa Muganza ho mu Karere ka Gisagara ati “Kuva nakabaho, nabonye amashanyarazi muri iyi minsi ya vuba, amazi meza asohoka mu matiyo sinari nyazi, yewe no kwambara inkweto nazambitswe na gitifu wahoze aha.”

Masabo Damiyani utuye mu Murenge wa Kibirizi na ho ho mu Karere ka Gisagara ati “Mbere umwana yararwaraga tukamuvugutira ibyatsi. Hari n’abapfaga tubyita amarozi ariko ubu turivuza, turazigama muri Sacco tugakora imishinga, bwaki zaracitse kubera kumenya kurya neza, hari ukwibohora kurenze uko?”

Ngo no kuba ubu abagore na bo barahawe ijambo ni ukwibohora. Umuraza Marie Thérèse, umukecuru w’imyaka 66 utuye mu murenge wa Kansi ho mu Karere ka Gisagara ati “Mbere nta jambo abagore bagiraga. Nabaye mukuru ntabona abagore bishyira hamwe bakagera ku bintu bifite akamaro, ariko ubu barajijutse ntawe ukibaheza.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIVYIZA CANE

HA EMMA yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka