Amajyepfo: Impunzi z’Abarundi zatunguwe n’ukuntu Abanyarwanda bashyigikiranye mu kuzakira

Imiryango y’Abarundi ituye hirya no hino mu mijyi no mu biturage byo mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, muri rusange yishimira uko Abanyarwanda babakiriye. Icyakora, ibi ntibibabuza kuba bafite ibibazo bifuza ko byakemuka bagafashirizwa aho bari bitabaye ngombwa ko bajya mu nkambi. Kimwe mu bibereye inzitizi abahungiye mu Karere ka Huye ariko ngo ni ibiciro biri hejuru cyane ku masoko.

Kamonyi: Ababa mu rugo rw’Umunyarwanda bishimira ko n’abaturanyi babitayeho

Umuryango umwe ucumbikiwe n’Abanyarwanda ngo wageze mu rugo wahungiyemo mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi, uza nta wundi baziranye keretse umugabo nyir’urugo gusa. Ariko ngo batunguwe n’urugwiro abandi bo mu rugo babakiranye ndetse n’abaturanyi baza kubasura no kubaganiriza.

Abarundi ngo bakiriwe neza mu miryango mu Rwanda ariko abihahira bavuga ko ubuzima buhenze.
Abarundi ngo bakiriwe neza mu miryango mu Rwanda ariko abihahira bavuga ko ubuzima buhenze.

Umugabo wahunganye n’umuryango we, agira ati ”umuco w’ino i Rwanda utandukanye n’uw’iwacu. Iwacu iyo ubonye abashyitsi si ngombwa ngo ubwire umugenzi cyangwa umubanyi ngo ngwino umurabe; ariko ino baraza bakakuraba maze ukabona barakunezerewe n’ukuri”.

Mukagashugi Vestine, umugore wakiriye uyu muryango w’impunzi z’Abarundi, avuga ko bari baziranye n’umugabo we kuko bahuriye mu nama, akaba yaramushyigikiye mu gikorwa cyo kubakira mu gihe mu gihugu cyabo hakiri ibibazo by’umutekano muke. Ati ”biriya (guhunga) ntawubiseka undi”.

Abarundi baba mu muryango w'Abanyarwanda batangajwe n'ukuntu n'abaturanyi baza kubitaho.
Abarundi baba mu muryango w’Abanyarwanda batangajwe n’ukuntu n’abaturanyi baza kubitaho.

Nta kibazo cyo kubona ibibatunga uyu muryango ufite kuko Mukagashugi avuga ko babana mu buzima babasanzemo. Ariko ngo ahangayikishijwe n’uko nta bwishingizi bwo kwivuza bafite, akaba asanga hagize urwara byateza ibibazo, dore ko harimo umugore utwite.

Ruhango: Abarundi barasabira Abanyarwanda imigisha myinshi ku Mana kubera uko babakiriye

Cyiza Aisha wahunganye n’abana be 6 ugiye kumara ukwezi mu Rwanda, avuga ko ageze mu Rwanda yakirewe neza cyane n’abavandimwe b’Abanyarwanda, akavuga ko Roho bagaragarijwe Imana ikwiye guha abo basanze imigisha myinshi cyane.

Irakoze Asifati, umwana w’imyaka 15 y’amavuko ubana na barumuna be bane, ngo baje baturuka ahitwa Munyakabiga bazanywe na nyina arongera asubira mu Burundi.

Avuga ko aho bacumbitse babakiriye neza ku buryo budasanzwe, na we agahamya ko Imana ari yo ikwiye kuzabahemba.

Mariamm wo mu Ruhango yishimira ko yakiriye Abarundi baje bamugana.
Mariamm wo mu Ruhango yishimira ko yakiriye Abarundi baje bamugana.

Agira ti “Bitewe n’uko mbona mu Rwanda hari amahoro, ndifuza ko mu rugo baturekera hano tugakomeza kwiyigira. Kuko nk’ubu nataye amashuri yanjye nari ngeze mu mwaka wa 9”.

Mukasine Mariam, utuye mu mudugudu ya Mujyejuru ya kabiri, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, ni umwe mu miryango yakiriye Abarundi bahungiye mu Rwanda. Avuga ko kugeza ubu nta kibazo barahura na cyo, gusa ngo ntazi uko mu minsi iri mbere bizagenda.

Uyu mubyeyi wakiriye abantu 12 bo mu miryango itatu, ngo kwakira abari mu kaga yumvaga ko ari inshingano ze. Ubu ibyo kurya no kunywa ngo barabibona, ariko afite impungenge ko bishobora kuzabashirana. Yifuza ko haboneka abagiraneza babagoboka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bufite amakuru ko hari imiryango myinshi icumbikiye impunzi z’Abarundi, gusa ngo ntiburamenya neza umubare w’abahari.

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’aka karere, avuga ko ubu bamaze gusaba imirenge yose kubakorera urutonde rw’imiryango ibacumbikiye, kugira ngo umubare wabo umenyekane.

Aisha wahungiye mu Ruhango weavuga ko Imana yonyine ari yo izihembera Abanyarwanda kubera uko babakiriye.
Aisha wahungiye mu Ruhango weavuga ko Imana yonyine ari yo izihembera Abanyarwanda kubera uko babakiriye.

Mu Karere ka Ruhango hari amakuru avuga ko imiryango yakiriye impunzi z’Abarundi, imyinshi yakiriye bene wabo b’Abanyarwanda bari basanzwe baba i Burundi, ariko hari n’imiryango yakiriye Abarundi nyabo.

Nyamagabe: Abarundi bahungiye mu Rwanda bishimiye uko bakiriwe

Uwitwa Patrick Akimana w’imyaka 22 yari umunyeshuri muri Kaminuza y’i Bujumbura aho yari agiye gusoza umwaka wa mbere mu bijyanye n’ubwubatsi (génie civile).
Avuga ko imyigaragambyo yari muri Bujumbura yatumye bahagarika amasomo yabo bagahunga.

Kuri ubu afite akazi k’ubuseriveri mu kabari k’i Nyamagabe, akaba ari na we wakira amafaranga yishyurwa n’abakiriya.

Agira ati “Naje hano mu muryango rwose banyakira neza, noneho ngira amahirwe nshakisha akazi ndakabona, urabona unsanze ku kazi narishimye cyane mbese nabonye n’inshuti.”

Amakuru dukesha urwego rwa DASSO rushinzwe umutekano mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko muri ako karere hahungiye abasore babiri n’umuryango umwe w’umukoroneri wahamaze iminsi mike ugahita ukomeza mu Mujyi wa Kigali.

Nyaruguru: Abarundi bakorera iwabo bagataha mu Rwanda rimwe na rimwe

Abantu 21 bagize imiryango 3 y’abantu bavukana, ni bo bonyine bacumbitse mu Karere ka Nyaruguru. Bari mu Kagari ka Fugi ho mu Murenge wa Ngoma, hafi neza y’umupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Ni abana n’abagore, naho abagabo basigaye i Burundi, bakaba baraje bashaka inzu bakodesha bakayibamo mu rwego rwo kurinda imiryango yabo, ariko na bo bagakomeza gukorera imirimo yabo mu gihugu cy’u Burundi, gusa bakajya baza mu Rwanda kureba abana.

Kuri terefoni igendanwa, Bucyeyeneza Fabiolah ari mu gihugu cy’u Burundi, akaba ari umwe mu babyeyi b’aba bana baba mu Rwanda, yabwiye umunyamakuru wa Kigalitoday ko bahungishije abana tariki ya 26/04/2015.

Mu karere kose ka Nyaruguru ni iyi miryango 3 yonyine ihari. Batuye mu nzu imwe bakodesheje hamwe. Bamwe ni Abarundi, abandi ni abakobwa b’Abanyarwanda bari barashatse Abarundi, hanyuma bakagaruka iwabo mu gihe cy’imvururu ziri mu Burundi. Aba na bo ni 9, muri bo 8 bakaba ari abo mu Murenge wa Kibeho, naho undi umwe akaba uwo mu Murenge wa Ruheru.

Kugeza n’ubu Abarundi baracyahunga, gusa abaje bose bahita boherezwa mu nkambi ya Mahama.

Nyanza: Bavuga ko bagiriye umugisha ku Banyarwanda

Mu mujyi wa Nyanza, Abarundi bahahungiye batuye cyane cyane ahitwa muri Gakenyeri, aha akaba ari mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana. Batuye mu nzu bagiye bakodeshereza hamwe ku buryo ubu bazituyemo.

Mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bamaze mu Rwanda ngo nta bantu beza bamaze kubona nk’Abanyarwanda kuko babahaye ikaze, barabakira, bababera abaturanyi beza, bemera guhana na bo amazi n’umuriro. Ibi byose ngo ni ikimenyetso cy’ubwuzu bakiranywe mu Rwanda.

Abenshi mu bamenya uko biriwe n’uko baraye ngo ni abaturanyi babo babasura bakabaganiriza babihanganisha mu gihe bagitegereje ko imvururu ziri mu gihugu cyabo cy’u Burundi zizahosha bakabona gutahuka.

Ignace Rwasa ni umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gakenyeri A mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza. Avuga ko nta kibazo kiravuka hagati y’abo Barundi na bo ubwabo.

Agira ati “Babayeho rwose nk’uko natwe tubayeho kuko n’umuganda hari bamwe baba bashaka kuwukora ariko tukabasaba kubireka kubera ko twanga kubasonga n’ibibazo by’ubuhunzi bifitiye”.

Muri uyu mudugudu utuwemo n’Abarundi bagera kuri 29 abahatuye bagenda biyegeranya bakabana mu buryo bw’itsinda bagatekera hamwe bagasangira baburara nabwo kandi bikaba kuri bose.

Mu byifuzo bavuga ko bikomeye kandi bikeneye ubuvugizi harimo kwitabwaho nk’impunzi zose bagafashwa mu buvuzi no mu kubonerwa amafunguro. Ngo ibyo ni byo bibahangayikishije cyane.

Muhanga: Abarundi bahungiye i Muhanga ngo bakiriwe nk’abavandimwe

Abarundi bahungiye mu mujyi wa Muhanga bavuga ko bakiriwe nk’abavandimwe mu gihe bari bamaze kwiheba kubera ibibera iwabo. Bavuga kandi ko n’ubwo bari mu buzima bw’ubuhunzi bafite umutekano wo kubona ntawe ubabwira nabi cyangwa ngo abafate nk’ubasuzuguye.

Bamwe mu Barundi babanje kuba muri Hotel bakeka ko umutekano uzagaruka vuba bagataha.
Bamwe mu Barundi babanje kuba muri Hotel bakeka ko umutekano uzagaruka vuba bagataha.

Nahimana ucumbitse mu Mureng wa Nyamabuye avuga ko usibye ikibazo cyo kuba atarahabwa serivisi zigenewe impunzi, abayeho bisanzwe nk’utari mu gihugu cye ariko yishimira ko aryama agasinzira.

Agira ati “Iyo nza kubura iwacu, nkabura n’aho banyakira nk’impunzi, ndahamya ko ubuzima bwanjye buba bwararangiye, kuko urebye ibibera iwacu n’ukuntu twakiriwe mu Rwanda,… Abanyarwanda ni imfura pe!”

Umwe mu miryango yacumbikaga muri Hotel Sprendid ubu ukaba warakodesheje inzu mu Mujyi wa Muhanga uvuga ko Abanyarwanda bazi ibihe bibi banyuzemo bityo bikaba byarabigishije kwitwararika ku bari mu makuba.

Imyitwarire y’Abanyarwanda ngo iyo iza kuba no mu Burundi, bakamenya ibihe bibi banyuzemo, Uburundi buba bumaze gutera imbere aho kurangwa n’umwiryane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwakoze ibarura ry’Abarundi bahahungiye, busanga hari 89. Uyu mubare ngo washyikirijwe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR), kandi ngo biteganyijwe ko ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe impunzi, bazagenerwa (Abarundi) ubufasha bw’ibanze mu kwivuza, guhabwa serivisi n’uburezi bw’abana babo.

Gisagara: Abarundi bifuza icyabagarurira umutekano bagataha

Nubwo bakiriwe neza n'Abanyarwanda ngo ubuzima bwo mu Rwanda basanze buhenze.
Nubwo bakiriwe neza n’Abanyarwanda ngo ubuzima bwo mu Rwanda basanze buhenze.

Icyo Abarundi bacumbitse mu Murenge wa Kibirizi bagarukaho ni umuco mwiza Abanyarwanda bafite wo kwakira ababagana. Bavuga kandi ko Abanyarwanda bakwiye guhora bashima ko bafite abayobozi beza bahora babashakira amahoro n’umutekano.

Na none ariko, ngo ngo ubuzima bwo mu Rwanda burahenze cyane ku buryo bibaza uko bazabaho igihe iwabo hazatinda kugaruka amahoro.

Umugabo umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati « Maze hafi amezi 2 mpungiye mu Rwanda, mfite abana bane n’umugore. Nawe urumva ukuntu bigoye guhahira aba bantu bose nta kintu binjiza. Icyo twifuza ni uko u Burundi bwagarukana amahoro tugasubira mu masambu yacu.»

Kabandana, Umunyarwanda wakiriye aba Barundi, avuga ko bitoroshye kwakira no gutunga umuryango w’abantu barenze babiri bakiyongera ku bo agomba kwitaho, ariko nanone agasanga amahoro ari yo ya mbere ibindi bagasaranganya ibyo babonye.

Ati «Ahatari umwaga se uruhu rw’urukwavu ntirwisasira batanu? Ntibyoroshye ariko icya ngombwa ni uko twe dufite umutekano, ibindi tuzajya dushakisha kandi tubifuriza ko amahoro yazagaruka iwabo bagasubizwa mu byabo.»

Kugera ubu nta mubare uzwi w’Abarundi bari mu Karere ka Gisagara kuko ubundi bahinjirira ariko bakomeza bagana mu nkambi, abagiye bakirwa mu miryango bakaba batarabasha kubarurwa.

Huye: Abarundi bashima imiryango yabakiriye

Bamwe ngo babonye Abarundi baje bazamura ibiciro by'ubukode. Ubuyobozi bugaya abafatirana abantu mu bibazo.
Bamwe ngo babonye Abarundi baje bazamura ibiciro by’ubukode. Ubuyobozi bugaya abafatirana abantu mu bibazo.

Bamwe mu Barundi bahungiye mu Karere ka Huye baricumbikiye, abandi baba mu miryango bari basanzwe bafite ibyo bapfana cyangwa y’inshuti.

Ababa mu miryango bashimira ko bakiriwe neza, bakaba kandi kugeza uyu munsi “bahabwa buri cyose n’ababacumbikiye.”

Nice Gentille Tuyishime, wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ubu akaba afasha abamwakiriye mu murimo wo gucuruza, agira ati “Mu muryango wa tante (nyirasenge cyangwa nyina wabo) wanje tubamwo, baducumbikiye turi batandatu, ariko ntako batagira ngo tubeho neza.”

Ngo babaha ibyo kurya, bakabona aho kuryama, kandi bamaze igihe kirenze ukwezi ari uko byifashe.

Abicumbikiye binubira guhendwa aho Abanyarwanda bahendukirwa

Abenshi mu Barundi bahungiye mu Mujyi wa Butare bahoze ari abantu bifite bakiri mu gihugu cyabo. Bamwe bakigera mu Rwanda babanje kuba mu mahoteri, n’aho bashakiye amazu yo guturamo bagashaka afite ubwiherero n’ubwogero mu nzu imbere. Ibi ngo byatumye Abanyarwanda bababonamo abanyamafaranga, ari na ho bahera babahenda.

Joséline Kankindi ucumbitse ahitwa i Tumba agira ati “Abayobozi bo mu Rwanda batwakira neza rwose, ntacyo mbanenga na busa. Ariko abacuruzi ibiciro barabiduza bumvise uvuga Ikirundi. Nk’ikintu kigura 100, twe bakiduhera 120 cyangwa 130. Mperutse kujya kugura thermos bayimpera ibihumbi umunani, nyamara haje Umunyarwanda bayimuhera ibihumbi bitanu.”

N’ibiciro by’ubukode ku Barundi bitandukanye n’iby’Abanyarwanda. Nubwo atari Abarundi babyivugira, umwe mu bakuru b’imidugudu yagaragaje iki kibazo mu nama bagize ku itariki ya 22 Kamena 2015.

Yagize ati “i Huye nta nzu yigeze ikodeshwa ibihumbi 250 cyangwa 300, ariko ni yo abantu bari kubaca hariya za Tumba. Abantu bamwe banatangiye gukura Abanyarwanda mu mazu ngo bayakodeshe ku giciro kinini n’Abarundi. Birababaje kubona abantu baduhungiraho tukabasonga.”

Abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyepfo
Marie Claire Joyeuse/Huye
Clarisse Umuhire/Gisagara
Eric Muvara/Ruhango
Jean Pierre Twizeyeyezu/Nyanza
Caissy Christine Nakure/Nyamagabe
Ephrem Murindabigwi/Muhanga
Charles Ruzindana/Nyaruguru
Marie Josee Uwiringira/Kamonyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA IRABAKUNDA NATWE ABANYARWANDA TUBARIHAFI

niyomugabo yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka