Mwili: Barashaka ko Kagame akomeza kuyobora, uzamusimbura akazahabwa manda y’igihe gito cy’igeragezwa

Abaturage bo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza bavuga ko bakifuza Perezida Kagame ngo ababere umuyobozi kugeza igihe azumva ananiwe intege zimubanye nke, bakavuga ko uwazamusimbura yazahabwa manda y’ubuyobozi y’igihe gito cy’igeragezwa yakora neza akabona kongezwa izindi manda.

Abo baturage babivuze tariki 27 Nyakanga 2015 ubwo batangaga ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu.

Bitangisake avuga ko Kagame akwiye gukomeza kuyobora kugeza intege zimushiranye uwazamusimbura agahabwa manda y'imyaka 5 y'igerageza.
Bitangisake avuga ko Kagame akwiye gukomeza kuyobora kugeza intege zimushiranye uwazamusimbura agahabwa manda y’imyaka 5 y’igerageza.

Abatanze ibitekerezo bose basabye ko iyo ngingo yavugururwa Perezida Kagame akazakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017.

Gusa n’ubwo bifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora ntibavuga rumwe ku gihe yazayobora nyuma ya 2017.

Bamwe bavuga ko yayobora kugeza igihe azumva atagifite intege, abandi bakamugenera izindi manda ebyiri z’ubuyobozi, abandi eshatu mu gihe hari n’abasaba ko yayobora izindi manda enye.

Mu gihe yazaba agaragaje ko atagishoboye kuyobora undi uzamusimbura ngo agomba guhabwa manda y’ubuyobozi y’igihe gito cy’igeragezwa, yakora neza akabona kongerwa izindi manda nk’uko abo baturage babitanzemo ibitekerezo.

Na none ariko, ntibavuga rumwe ku myaka uwasimbura Perezida Kagame yayobora. Bamwe bavuga ko yahabwa imyaka ibiri, ariko abandi bakavuga ko mu myaka ibiri utaba uhaye umuntu amahirwe yo kwigaragaza ku buryo ngo aba akeneye guhabwa nibura imyaka itanu nk’uko Bitangisake Gaspard abivuga.

Kimwe mu by’ingenzi abaturage bo mu Murenge wa Mwili bashingiraho basaba ko Perezida Kagame yazakomeza kuyobora ngo ni uko yabanishije Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byongeye agatanga imbabazi ku bakoze ibyaha nk’uko Mukamugema Solange abivuga.

Abaturage b'i Mwili ngo barashaka Kagame kubera ubumwe n'ubwiyunge yazanye mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside.
Abaturage b’i Mwili ngo barashaka Kagame kubera ubumwe n’ubwiyunge yazanye mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside.

Ati “Kagame yankijije indobo nirirwanaga ku mutwe ngemuriye umutware wanjye wari ufunzwe imyaka 13. Gacaca ziraza afungurwa ku itegeko rya Kagame akora imirimo nsimburagifungo. Ikindi kandi yampaye inka sinabura kumushima.”

Mu Murenge wa Mwili, by’umwihariko, mu Kagari ka Kageyo hatuye Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye (abahungutse bava muri Tanzaniya, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abatarahigwaga muri Jenoside ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka).

Bakihatuzwa ngo ntibumvaga ko bashobora guhuza bitewe n’uko bari bafite amateka y’ubuzima atandukanye, ariko ngo bahawe inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge bituma bahurira muri koperative nk’uko Mukarumongi Frida abivuga.

Iyo ntambwe y’ubumwe n’ubwiyunge ngo ni yo baheraho basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kagame turamushaka weeee, ahubwo igihe cyadutindiye

Kanyange yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka