Kayonza: Abaturiye Pariki y’Akagera ntibatewe ubwoba n’intare ziyirimo
ABaturiye Pariki y’Akagera mu gice intare ziherutse kuzanwa mu Rwanda zashyizwemo gifatanye n’akarere ka Kayonza, bavuga ko badatewe impungenge n’uko zishobora gucika uruzitiro zahawe zikaba zakwinjira mu baturage zikabateza umutekano.
Izi ntare ziherutse kwinjizwa muri Pariki y’Akagera, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 27 Nyakanga 2015 nibwo zarekuwe zemererwa gutangira guhigira muri yi pariki ariko mu gice kizengurukijwe n’uruzitiro, nyuma y’ukwezi kose zari zifungiranye.
Zikigezwa mu Rwanda hari abagize impungenge ku mutekano w’abaturiye iyo Pariki, bitewe n’uko ari inkazi, bakavuga ko hagize isohoka muri Pariki yahitana ubuzima bwa benshi.
Gusa abaturiye iyo Pariki bavuga ko nta bwoba batewe no kuba izo ntare zarekuwe bitewe n’uko bizeye ko hafashwe ingamba zo kuzirinda kujya mu baturage, nk’uko Havugiyaremye Lameck wo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza abivuga.
Ibi Habiyaremye abihurizaho na bagenzi be barimo Kamari Lazaro na Munyabarenzi Jean de Dieu na bo bavuga ko ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera butari kuzana inyamaswa z’inkazi butatekereje uburyo bwo gucunga umutekano w’abaturiye iyo Pariki.
Nabo bakemeza ko nta bwoba batewe no kuba izo nyamaswa zemerewe kugenda aho zishaka hose muri Pariki.
Jes Gruner, yijeje abayituriye ko hashyizweho ingamba zo kuzikurikirana. Gusa yabasabye kwirinda kugira ibikorwa byazikurura bakorera hafi ya Pariki, bakihutira kumenyesha Parike igihe babonye hari aho zishobora guteza ibibazo.
Ati “Intare twazirekuye ntizikiri ahantu twari twarazifungiranye (…) Gusa nanone intare ni inyamaswa z’agasozi, n’ubwo parike izitiye nazo tukaba twarazambitse utwuma dukorana na satellite dutuma tumenya aho ziri, turasaba abaturage kwirinda kugira ibikorwa bizikurura bakorera hafi ya Pariki kandi bagira icyo babona bakihutira kubitumenyesha.”
Hari hashize imyaka isaga 15 muri Pariki y’Akagera hatabarizwa intare, nyuma y’uko izayibagamo zagiye zicwa na ba rushimusi.
Abaturiye iyo Parike bavuga ko kugeza ubu batakwihanganira uwo ari we wese wakwangiza ibikorwa by’iyo Parike bitewe n’uko hari amafaranga bagenerwa akomoka ku bukerarugendo buyikorerwamo.
Umubare w’abasura Parike y’Akagera ushobora kuziyongera nyuma y’uko izo nyamaswa ziyinjijwemo nk’uko ubuyobozi bwa yo bubyemeza.
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bwa yo igaragaza ko 53% by’abayisuye mu mwaka wa 2014 ari Abanyarwanda, by’umwihariko bagashishikarizwa kuyisura cyane kugira ngo abanyamahanga batazajya babatanga kureba ibyiza bibakikije.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo se ibikorwa bavuga byazikurura ni nk’ibihe?
zari zikenewe ahubwo bazongere
Ariko mujye mutubwira n’ibiciro ku washaka kuyisura.