Kayonza: Abacunda bagemuriye amata koperative z’aborozi ntizabishyura none zirabashinja kuzisenya

Ishyirahamwe ry’abacunda bagemuraga amata kuri koperative z’aborozi zo mu mirenge ya Murundi na Gahini mu Karere ka Kayonza zirabambura, none ubu izo koperative zirashinja abo bacunda gushaka kuzisenya kuko batakizigemuraho amata.

Abo bacunda barishyuza koperative ya Gahini (GFC) amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 3 n’ibihumbi 174 na 520 (3,174,520 FRW) y’amata bayigemuriye kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2014 kugeza muri Mata 2015, naho koperative ya Murundi (MFCS) bakayishyuza amafaranga angana n’ibihumbi 914 na 040 (914,040 FRW) y’iminsi ine bayigemuriye amata mu mezi ya Werurwe na Mata 2015.

Abacunda bagemuriraga amata koperative z'aborozi baratakamba ngo bishyirwe.
Abacunda bagemuriraga amata koperative z’aborozi baratakamba ngo bishyirwe.

Ubusanzwe abo bacunda ngo bafataga amata ku borozi bakaba ari bo bayagemura kuri koperative, koperative na yo ikaba ifite rwiyemezamirimo yahaga ayo mata akaba ari we uyagemura ku ruganda rw’Inyange.

Bivuze ko umworozi yabaga afitanye amasezerano n’umucunda, umucunda akayagirana na koperative naho koperative ikayagirana na rwiyemezamirimo.

Amasezerano abacunda bari bafitanye na koperative yavugaga ko mu gihe bayigemuriye amata abanza gupimwa bakareba niba ari mazima, basanga ari mazima koperative igasinyira ko iyafashe umucunda akazishyurwa mu minsi 15.

Gusa, ngo hari ubwo koperative yabaga yemeye ayo mata, umucunda yazishyuza bakamubwira ngo yarapfuye kandi yarapimwe kuri koperative bagasanga ari mazima nk’uko umuyobozi w’iryo shyirahamwe ry’abacunda, Rugango John, abivuga.

Ati “Umucunda yatwaraga amata bakayakira ntibamubwire ko hari ikibazo afite, n’ejo agatwara andi hashira icyumweru bakatubwira ngo hari amata yapfuye, nko mu cyumweru bakatubwira iminsi itatu ngo ntituyahemberwa yarapfuye tukibaza impamvu amata ava kuri koperative bemeye ko ari mazima nyuma akaba ari bwo batubwira ko yapfuye.”

Kuba koperative itarishyuye abacunda nk’uko byari biteganyijwe byatumye bagirana ibibazo n’aborozi babahaga amata kuko na bo batabashije kubishyura uko bikwiye. Ibyo ngo byatumye bamwe mu bacunda batangira gushaka uko bajya kugurisha amata mu yindi mirenge batayanyujije muri koperative, ariko batangiye kubikora bakajya bafatwa n’inzego z’ubuyobozi mu murenge.

Umwe mu bacunda ati “Twabonye ntacyo koperative iri kudufasha mu gukiranuka n’aborozi dutangira gushaka uko twabona amafaranga yo kubishyura tunyuze ku ruhande ariko ubuyobozi bw’umurenge ntibutworoheye.”

Abacunda bandikiye inzego z’ubuyobozi basaba kurenganurwa

Abacunda bandikiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza basaba kurenganurwa ariko ntibasubizwa.
Abacunda bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza basaba kurenganurwa ariko ntibasubizwa.

Nyuma y’uko batangiye gufatwa bagemuye amata mu yindi mirenge, abacunda bandikiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi n’uwa Gahini basaba ko barenganurwa, koperative zikabashakira amafaranga mu bwizigame bwabo bakaba bishyuye aborozi babahaga amata kugira ngo bakomeze kuzigemurira amata, cyangwa se bagahabwa uburenganzira bwo kugemura amata mu yindi mirenge kugira ngo bashake amafaranga yo kwishyura aborozi.

Bavuga ko ntacyo ubuyobozi bwakoze kuri ubwo busabe bwabo bituma bandikira Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza bamusaba ko yabarenganura, ariko akarere na ko ngo ntacyo kakoze kuri icyo kibazo bakigeza no ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba nk’uko bigaragara mu maburuwa atandukanye bandikiye izo nzego KigaliToday ifitiye kopi.

Kugeza ubu, abo bacunda bavuga ko ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na bwo nta cyo burabasubiza.

Nyuma yo gutegereza igisubizo cy'akarere bagaheba ngo banandikiye Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba ariko n'ubu baracyategereje.
Nyuma yo gutegereza igisubizo cy’akarere bagaheba ngo banandikiye Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ariko n’ubu baracyategereje.

Abayobozi b’ayo makoperative bareguye

Nyuma y’uko ibyo bibazo bitangiye gututumba abayobozi b’ayo makoperative, iya Gahini n’iya Murundi bareguye. Umuyobozi w’inzibacyuho wa Koperative ya Murundi Musafiri Raphael n’ubwo yemera ko abo bacunda bafitiwe imyenda, avuga ko bari kugira uruhare mu gusenya koperative.

Gusa avuga ko koperative na yo ihangayikishijwe n’amafaranga y’abo bacunda, kuko bareze uwo rwiyemezamirimo wambuye izo koperative kugira ngo yishyure. Ati “Umuntu uri mu Rwanda ntabwo yabura kwishyura iby’abandi, twebwe twasabaga ko bibaye ngombwa n’imwe mu mitungo ye yatezwa cyamunara ariko amafaranga y’aborozi akaboneka.”

Kugeza ubu, bamwe mu bacunda bagemuraga amata babaye bahagaritse ako kazi kubera ko ibikoresho byabo bifatirwa n’ubuyobozi iyo bayagemuye ahandi ngo bashake amafaranga yo kwishyura aborozi nk’uko umwe muri bo yabidutangarije.

Ati “Ubu nabaye mbihagaritse nabonye guhangana n’ubuyobozi ntabishoboye, ubu ndirya nkimara nishyura amadeni y’aborozi natwariye amata kandi koperative irebera twaranashyiragamo ubwizigame.”

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, John Mugabo, ariko noneho yiyemeje gukurikirana icyo kibazo cy'abacunda bavuga ko bambuwe kigashakirwa umuti.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Mugabo, ariko noneho yiyemeje gukurikirana icyo kibazo cy’abacunda bavuga ko bambuwe kigashakirwa umuti.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko iki kibazo yigeze kucyumva ariko ngo yari azi ko cyakemutse, akavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bugiye kugikurikirana.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka