Abel Nduwayo, umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ubuzima yanyuzemo ubwo yabaga hano mu Rwanda bwatumye avamo umuhanzi ukomeye mu gihugu cye.
Itsinda rya muzika ryitwa ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda , ku wa kane tariki ya 12/09/2013, ryegukanye umudari wa Bronze, uhwanye n’umwanya wa gatatu ku isi, Mu mikino ihuza ibugugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera i Nice mu Bufaransa.
Kuwa gatandatu tariki 14/09/2013, nibwo abahanzi b’abanyarwanda bahatanira kwegukana insinzi muri Groove Awards bazamenyekana, urutonde rwabo rukaba ruzamenyekana mu kiganiro abategura aya marushanwa hano mu Rwanda bazagirana n’abanyamakuru.
Itsinda ry’abaririmbyi ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera mu mujyi wa Nice, ryamaze gutsinda icyiciro cya mbere cy’amarushanwa, rikaba rikomeje guhatanira umwanya wa mbere.
Umuhanzi Germain Hagumakubaho uririmba indirimbo zihimbaza Imana agiye kumurika ku mugaragaro album y’indirimbo ze yise “Iyo utaza kwitanga simba nkiriho”. Iyi Album agiye kuyimurika nyuma y’imyaka igera kuri ibiri arimo ayikoraho.
Umuhanzi Mani Martin arisegura ku bakunzi be kubera ko harimo abahawe amashusho y’indirimbo zidasomeka.
Umukinnyi ukomeye w’amafilimi witwa Samuel L. Jackson aratangaza ko abatunganya ama-film b’i Hollywood bari gushaka Usain Bolt ukina umukino wo gusiganwa ku maguru kugira ngo azakine muri Film yitwa “The Secret Service”.
Am-G The Black, umuhanzi wo mu Rwanda uririmba injyana ya Hip Hop yasusurukije abatuye umujyi wa Musanze mu karere ka Musanze, benshi mu biyabiriye igitaramo baranyurwa cyane, abiganjemo urubyiruko buzura aho yaririmbiraga babyina.
Mu gihugu cya Belarus ahari hateraniye ba Nyampinga basaga 90 b’ibihugu bitandukanye byo ku isi aho bahataniraga kwegukana ikamba rya Nyampinga w’isi, Nyampinga w’u Rwanda wari witabiriye aya marushanwa, ntiyashoboye kugira umwanya n’umwe yegukana.
Hashize amezi asaga ane Eric Mucyo afatanyije na Jay Polly bashyize hanze indirimbo yitwa “I Bwiza” ikaba ari indirimbo yakunzwe birenze urugero kubera ubwiza n’ubuhanga ikoranye.
Umuyobozi wa Inyarwanda Ltd Wilson Misago uzwi ku izina rya Nelly ari mu myiteguro ya nyuma yo gushinga urugo hamwe n’umukobwa witwa Hilarie Uwabimfura mu bukwe buzaba ku wa gatandatu tariki 14/09/2013.
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda Bebe Cool ari mu Rwanda aho aje gufasha Uncle Austin mu kumurika alubumu ye yise « Uteye Ubusambo ». Iki gikorwa kiraba kuri uyu wa 30/08/2013 i Gikondo kuri Expo Ground 18h00.
Abahanzi b’urwenya (comedies) bari mu itsinda rya Comedy Knight bazataramira abakunzi babo kuri uyu wa gatandatu tariki 31/08/2013 muri Century Cinema muri Kigali City Tower.
Umuhanzi Dominic Nic azerekeza mu gihugu cya Tanzaniya mu kwezi kwa cyenda, uru rugendo rukaba ruri mu rwego rwo gutegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana azakora mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha.
Hamaze iminsi havugwa amakuru y’ubukwe bwaba bwenda kuba bwa Knowless na Clement ariko aba bombi barabihakana.
Ku wa gatandatu tariki 31/08/2013 muri Sport View Hotel hazerekanwa imideli izagaragaramo imyambaro y’Abanyarwanda ba cyera cyane mu gihe bambaraga ishabure.
Umuhanzi Jean Paul Murara umaze kumenyekana cyane mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) bo mu idini Gaturika, ku wa kabiri tariki 27.8.2013, azashyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Ndabyemeye” iri kuri alubumu ye “Nzaririmba”.
Abahanzi bibumbiye mu itsinda ryitwa "Swagga Slow” ribarizwa mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bakoresheje impano bifitemo yo kuririmba.
Kuri iki cyumweru tariki 25/08/2013, abahanzi Ama-G The Black, Rafiki, Lil G na bagenzi babo bazataramira abakunzi babo muri Zaga Nuty Club ku Kimisagara imbere ya Maison des Jeunes.
Abasore babiri bavukana Mboneye Fidele na Patrick Mazimpaka bamaze gutera imbere mu muziki n’ubwo bafite uburwayi bw’uruhu rwera bamwe bakunze kwita Nyamweru.
Umuhanzi Senderi International Hit uherutse mu marushanwa ya PGGSS 3, nyuma yo gusezererwa yahise ashyira hanze indirimbo yise “Njomba” ikaba ari indirimbo ivuga ku rukundo.
Umuhanzikazi Aline Gahongayire wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana agiye gukora ubukwe na Gahima Gab.
Jackie Mugabo, Umunyarwandakazi w’umuhanzi ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza aho amaze imyaka 12 yibera, kuri iki cyumweru tariki 25/08/2013 aziyereka Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’ibihangano bye mu gitaramo yise «Oh Mana we ».
Umuhanzi Mani Martin yateguriye abakunzi be n’abakunzi ba muzika y’umwimerere muri rusange igitaramo “Mani Martin Live 2013” kizaba ku itariki 01/09/2013 kikazagaragaramo ubuzima bwe bwose muri muzika kuva agitangira kuririmba kugeza ubu.
Abahanzi batandukanye harimo Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Liliane Kabaganza, Aimé Uwimana n’abandi banyuranye, bahamagawe mu gutanga umusanzu wabo mu nyigisho zagenewe ingo z’abashakanye mu itorero rya Restauration Church.
Mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya Korale “Abakoze bagororerwe” y’itorero rya ADEPR Nyanza muri paruwasi ya Rukali, tariki 18/08/2013, umukrisitu yaguze CD imwe ku mafaranga ibihumbi 100 mu gihe ubundi yagurwaga amafaranga 1000.
Kuri iki cyumweru tariki 18/08/2013, Jay Polly, Queen Cha, Ciney, Young Grace n’abandi bahanzi benshi baraba babaherekeje, barataramira abakunzi babo ku Kimisagara hafi y’ahazwi nka “Maison des Jeunes” mu kabari kitwa “Zaga Nuty Club”.
Itsinda ry’abahanzi baririmba Rock n’izindi njyana bo muri Amerika rizwi nka “Out of Hiding” ryaje mu Rwanda ku butumire bw’itorero “New Life Bible Church” mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kiba kuri uyu wa gatanu tariki 16/08/2013 guhera 18h00-21h00.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kakoza Nkuriza Charles uzwi ku izina rya KNC arahamya ko atigeze akubita umuhanzi Christopher nk’uko byatangajwe ku mbuga za interineti ndetse no ku maradiyo amwe ya hano mu Rwanda mu cyumweru gishize.
Mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu Busuwisi (Switzeland) kuri uyu wa 12/08/2013, Oprah Winfrey yasobanuye ko amagambo yavugiye mu iduka ricuruza ibikapu by’abahgore, atari agamije guteza impagarara zakuruwe n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.