Heart of worship ministries yateguye igitaramo yise “Mpinduramatwara” muri week end
Ihuriro rya gikirisitu rihuza urubyiruko rwo mu mijyi ya Butare na Kigali ryateguye igitaramo bise Igitaramo Mpinduramatwara ngo bagamije kuramya no guhimbaza Imana, kandi ngo ni igitaramo kizagaragaramo abahanzi batandukanye.
Icyi gitaramo kizabera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda aho bita Auditorium ku itariki ya 15/11/2013 kuva ku isaha ya saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro.

Iki gitaramo cyiswe “Igitaramo Mpinduramatwara” kiri mu rwego rwo guha umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana urubyiruko kuko basanze mu matorero anyuranye babarizwamo batabona umwanya uhagije kandi wihariye wo kubikora. Iki gitaramo kandi ngo kigamije no kurushaho gushishikariza urubyiruko gufasha abatishoboye, gusura abarwayi n’ibindi bikorwa byiza bya gikirisitu binyuranye.
Muri iki gitaramo kandi, hazaba n’umwanya wo gutanga ibihembo mu rwego rwo gushimira abahanzi, amashyirahamwe afasha abababaye ndetse n’abandi bantu ku giti cyabo bagiye bagira uruhare mu mpinduka z’ubuzima bw’abantu mu mirimo yabo.
Bamwe mu bashyitsi bazaba bitabiriye iki gitaramo harimo Singiza Music ministries n’amatsinda aramya yo muri Huye azwi ku mazina nka Tabernacle of praise and worshipndetse na AEBR yo mu gihugu cy’u Burundi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|