Mani Martin ngo asigaye ari umufana ukomeye wa Jay Polly

Umuhanzi Mani Martin ngo asigaye ari umufana ukomeye cyane w’umuraperi Jay Polly nk’uko yabyitangarije ubwe ku rubuga rwa facebook.

Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 13/11/2013, ahagana ku isaha ya saa sita y’ijoro, Mani Martin yatangaje ku rubuga rwe rwa facebook ko yemera cyane umuhanzi Jay Polly.

Mani Martin (ibumoso) yatangaje ko ngo asigaye yemera cyane Jay Polly bari kumwe aha ku ifoto (iburyo).
Mani Martin (ibumoso) yatangaje ko ngo asigaye yemera cyane Jay Polly bari kumwe aha ku ifoto (iburyo).

Mu rurimi rw’icyongereza, Mani Martin yanditse ubutumwa twagenekereza mu Kinyarwanda muri aya magambo: “Murabizi? Uhereye ku gitaramo kinini cya live performance muri Kigali Up Festival 2013, nabaye umufana ukomeye cyane w’umuraperi wacu mwiza Jay Polly! Ndakwishimira cyane Muvandimwe! Ufite impano ikomeye komereza aho!”

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa uyu muhanzi yatanze, bagaragaje ibyishimo batewe no kuba Mani Martin yeruye akavuga ko ashyigikiye Jay Polly. Benshi banditseho ubutumwa bwo gushimira Mani Martin ko yatangaje ku mugaragaro ko yemera ko umuhanzi mugenzi we hari icyo ashoboye, akanamutera akanyabugabo.

Umuhanzi Jay Polly yigeze akundwa cyane, benshi mu bakurikira umuziki Nyarwanda bavuga ko Jay Polly ari umuhanga cyane. Ubu ariko amaze iminsi atagaragara cyane, hakaba hari abavuga ko ngo byatewe n’uko abanyamakuru bamwijunditse batakimugaragaza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 8 )

twese tuba tureba jay utamwemera ninde big up musaza

[email protected] yanditse ku itariki ya: 18-11-2013  →  Musubize

utakunda uwo musaza yaba ameze ate ra? AHUBWO MUKORANE AKAGOMA

nameless yanditse ku itariki ya: 18-11-2013  →  Musubize

Nbabona Mani Martin atazashobora kuririmba nka J pollp

Prisca yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

kweli nibyo jay polly arabizi akomeze asonge mbere nabandi

kalexis yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Nanjye nejejwe nuko MANI MARTIN yeruye kumugaragaro ko yemerera JAY POLLY.Big up musaza!!!!!!!

obama chris yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Nanjye nejejwe nuko MANI MARTIN yeruye kumugaragaro ko yemerera JAY POLLY.Big up musaza!!!!!!!

obama chris yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka