Mani Martin ngo asigaye ari umufana ukomeye wa Jay Polly
Umuhanzi Mani Martin ngo asigaye ari umufana ukomeye cyane w’umuraperi Jay Polly nk’uko yabyitangarije ubwe ku rubuga rwa facebook.
Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 13/11/2013, ahagana ku isaha ya saa sita y’ijoro, Mani Martin yatangaje ku rubuga rwe rwa facebook ko yemera cyane umuhanzi Jay Polly.

Mu rurimi rw’icyongereza, Mani Martin yanditse ubutumwa twagenekereza mu Kinyarwanda muri aya magambo: “Murabizi? Uhereye ku gitaramo kinini cya live performance muri Kigali Up Festival 2013, nabaye umufana ukomeye cyane w’umuraperi wacu mwiza Jay Polly! Ndakwishimira cyane Muvandimwe! Ufite impano ikomeye komereza aho!”
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa uyu muhanzi yatanze, bagaragaje ibyishimo batewe no kuba Mani Martin yeruye akavuga ko ashyigikiye Jay Polly. Benshi banditseho ubutumwa bwo gushimira Mani Martin ko yatangaje ku mugaragaro ko yemera ko umuhanzi mugenzi we hari icyo ashoboye, akanamutera akanyabugabo.
Umuhanzi Jay Polly yigeze akundwa cyane, benshi mu bakurikira umuziki Nyarwanda bavuga ko Jay Polly ari umuhanga cyane. Ubu ariko amaze iminsi atagaragara cyane, hakaba hari abavuga ko ngo byatewe n’uko abanyamakuru bamwijunditse batakimugaragaza.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
twese tuba tureba jay utamwemera ninde big up musaza
utakunda uwo musaza yaba ameze ate ra? AHUBWO MUKORANE AKAGOMA
Nbabona Mani Martin atazashobora kuririmba nka J pollp
kweli nibyo jay polly arabizi akomeze asonge mbere nabandi
kweli nibyo jay polly arabizi akomeze asonge mbere nabandi
kweli nibyo jay polly arabizi akomeze asonge mbere nabandi
Nanjye nejejwe nuko MANI MARTIN yeruye kumugaragaro ko yemerera JAY POLLY.Big up musaza!!!!!!!
Nanjye nejejwe nuko MANI MARTIN yeruye kumugaragaro ko yemerera JAY POLLY.Big up musaza!!!!!!!