Bwa mbere, abahatirana TPF6 bose bagiye mu igeragezwa
Abahanzi umunani bahatanira kwegukana irushanwa rya gatandatu rya Tusker (TPF6), bwa mbere ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 24/11/2013 bose bashyizwe mu igerageza, bigaragaza ko iri rushanwa ritoroshye.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru cya tariki 17-18 Ugushyingo, abo bahanzi bagaragaje ubuhanga bwabo mu kuririmba habura n’umwe ushyirwa muri igerageza ari byo bita Probation mu cyongereza.
Umwe mu batanga amanota [judge] ufatwa nk’inkingi ya mwamba witwa Ian Mbuga ukomoka muri Kenya, abajijwe abahanzi batitwaye neza ngo bashyirwe muri igerageza, yasubije ko bitamworohera kuvuga abari bo mu gihe atumvikana na bagenzi uburyo bitwaye, akaba ari yo mpamvu bose bahise bajya mu igerageza.
Ku cyumweru gitaha, abahanzi babiri bazasezererwa muri iryo rushanwa, hashingiye ku buryo batowe, Abanyarwanda bakaba basabwa gushyigikira abahanzi b’Abanyarwanda bari muri iryo rushanwa ari bo Patrick Nyamitari na Phionah Mbabazi kugira ngo babashe gukomeza.
Abakurikirana iby’iri rushanwa basanga ritandukanye n’andi yatambutse kuko ryitabiriwe n’abahanzi b’abahanga cyane rimwe na rimwe bikagora kumenya abitwaye neza cyangwa nabi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|