Korali “Kubwubuntu” igiye kumurika alubumu yayo ya mbere

Korali “Kubwubuntu” y’i Butare mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda iramurikira abakunzi bayo alubumu yayo ya mbere yise “Imirimo itunganye”, iki gikorwa kikaba kizabera i Muhanga muri EPR Gitarama tariki 01/12/2013.

Kuri iyi alubumu, hariho indirimbo 9 arizo “Abiringiye Uwiteka”, “Ntawundi”, “Urugendo”, “Ibikomangoma”, “Imirimo itunganye”, “Nimuhimbaze”, “Nibyiza”, “Abamba amahema” n’ “Ibanga” nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa korali Jean Claude Munyemana.

Iki gitaramo cyo kumurika alubumu “Imirimo itunganye” kizatangira saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Korali Kubwubuntu.
Korali Kubwubuntu.

Amakorali azaza kwifatanya nabo harimo korali Efata na korali Intumwa. Hazaba kandi hari n’umuhanzi Christella n’umuvugabutumwa Ntakirutimana Jean d’Amour.

Korali “Kubwubuntu” ibarizwa mu itorero Presbyterienne mu Rwanda AEP/UNR (Association des Etudiants Presbyteriens de l’Universite Nationale du Rwanda). Iyi korali imaze imyaka igera muri 12 ikaba kuri ubu igizwe n’abaririmbyi bagera muri 45.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka