Zimwe mu mpamvu zituma ibitaramo mu Rwanda bitakitabirwa cyane
Hamaze iminsi mu Rwanda haba ibitaramo binyuranye ariko ugasanga ntibyitabiriwe nk’uko ababitegura baba bifuzaga kandi mu by’ukuri baba barashyize imbaraga nyinshi mu kubitegura no kubyamamaza.
Usanga hari bamwe bibaza niba ukutitabirwa kw’ibi bitaramo bitaba bifitanye isano no kuba umuhanzi wateguye igitaramo yaba atarubaka izina bihagije bityo kumva ngo afite igitaramo ntibibe byashitura benshi ngo baze kukitabira.
Ibi ariko ntawapfa kubyemeza kuko usanga mu bitaramo biba byateguwe, ibyinshi, ndetse hafi ya byose ba nyiri gutegura ibitaramo biyambaza abahanzi baba basanzwe bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu rwego rwo kugira ngo babongerere ingufu kandi n’abafana babo babyitabire.
Bamwe mu bajya bitabira ibitaramo by’imiziki hano mu Rwanda twaganiriye, badutangarije ko imwe mu mpamvu zikomeye yaba ituma ibitaramo muri iki gihe bitakitabirwa nka mbere ari uko usanga biba bisa byose.

Hari uwagize ati: « Impamvu ibitaramo tutakibyitabira cyane, usanga byose bisa kandi n’abahanzi baba ari babandi ntibahinduka. Iyo ugiye muri kimwe biba bihagije kuko n’ibindi bizakurikiraho biba bizaza bisa nka cya kindi wagiyemo. Nta dushya bakigira».
Undi we yadutangarije ko asanga ukujya kuririmba mu tubari hirya no hino kw’abahanzi nyarwanda bituma bahararukwa bityo ubushake n’umuhate wo kujya kubareba mu bitaramo binini ukagabanuka cyangwa se ugashira.
Yagize ati: « muri iki gihe abahanzi basigaye birirwa muri za kabari baririmba, urumva ko rero utajya gutanga bitanu ngo ugiye kumureba muri launch kandi ejo mwari kumwe muri kabari akuririmbira ku buntu cyangwa ku gihumbi gusa».
N’ubwo bimeze gutya ariko hariho abasanga impamvu bititabirwa ari uko nta mwimerere urimo.
Ibi bikaba byashimangirwa n’uko iyo ari ibitaramo by’abahanzi baririmba injyana gakondo, injyana nyafurika ariko by’umwihariko baririmba umwimerere (live music) byitabirwa n’abatari bake kandi bagatangaza ko baryohewe.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazareke gushishura, biyubahe bareke kwambara ubusa kandi bagaragaze udushya naho ubundi nta cash zacu bazajya bapfa kubona!!