Haratangizwa ku mugaragaro igitaramo cyo gusetsa cya gikristu
Kuri iki cyumweru tariki 20/10/2013 muri Bethesda Holy Church, haratangizwa ku mugaragaro igitaramo cyo gusetsa cya Gikristu kiswe “Ramjaane Christian Comedy Launch” kikaba ari intangiriro z’ibindi bitaramo byinshi byo muri ubu buryo bizajya bihuza abahanzi basetsa b’abakristu.
Muri iki gitaramo kiba guhera saa saa munani z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba haraba harimo umunyarwenya umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda, Nkusi Arthur hakazaba kandi hari n’abandi banyarwenya b’abakirisitu; nk’uko byatangajwe na Ramjaane, umunyamakuru kuri KFM akaba ari nawe ubitegura.
Hazaba kandi hari n’abahanzi nka Emile, Eddie Mico, Patient, Columbus, Bright Karyango, Serge Iyamuremye, Bobo Bonfils n’abandi.
Ramjaane kandi, mu cyumweru gishize, yatangije ku mugaragaro igitaramo yise “The Ramjaane Show” kizajya gihuza abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe (Secural) kikaba kizajya kiba buri cyumweru nk’uko yabitangaje.
Muri ibi bitaramo kandi ngo abahanzi b’impande zombi (Gospel &Secural) bazajya bahabwa umwanya wo kuganira bungurana ibitekerezo ku byabateza imbere.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|