Ku nshuro ya kabiri hagiye kuba Iserukiramuco rya Filimi za gikristu

Mu Rwanda hagiye kongera kubera ku nshuro ya kabiri Iserukiramuco Nyarwanda rya filimi za gikristu, rikazatangira kuwa gatanu tariki ya 15/11 rigasozwa ku cyumweru tariki ya 24/11/2013 ubwo hazatangwa ibihembo kuri filime zizaba zahize izindi.

Igitaramo cyo gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco rizwi ku izina rya “Rwanda Christian Film Festival” kizabera ahitwa “Century Cinema” mu nyubako ya Kigali City Tower mu mugi wa Kigali, mu mihango izatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ikirango cy'Iserukiramuco Nyarwanda rya filimi za gikristu
Ikirango cy’Iserukiramuco Nyarwanda rya filimi za gikristu

Muri iki gitaramo, hazerekanwamo filime, ndetse kinasusurutswe n’abahanzi banyuranye.
Umuyobozi w’iri serukiramuco, uwitwa Chris Mwungura yabwiye Kigali Today ko muri iri serukiramuco ngo hazabamo kwerekana amafilime, amahugurwa ku byerekeranye no kwandika filime, iserukiramuco ry’abana bazanagira umwanya uhagije wo kwidagadura no gusura abana b’imfubyi.

Iri serukiramuco kandi ngo rizagera no hanze ya Kigali kuko cyumweru tariki 17/11/2013 ku rusengero rwa Zion Temple muri Rwamagana hazabera ibikorwa binyuranye birimo no kwerekana filime.
Nanone kandi kuwa 22/11/2013 iri serukiramuco rizagera ku batuye mu karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, no mu karere ka Musanze, ahazabera ibikorwa binyuranye icyarimwe ndetse hakerekanwa na fimile zitandukanye.

Kuri iyi tariki kandi ngo hazaba iserukiramuco ry’abana rizahurirwamo abana baba mu miryango n’abana b’imfubyi, rizabera Kacyiru ahitwa “Big Tent”. Aba bana bazabona umwanya wo gukina, kwihimisha, gusenga no gusingiza Imana ndetse banerekwe filime y’abana “Letters to God”. Abana baba mu miryango bazahabwa urubuga rwo kwakira bagenzi babo b’imfubyi, banasangire impano n’umugisha.

Iri Serukiramuco Nyarwanda rya Sinema za Gikristu “Rwanda Christian Film Festival” rizasozwa ku cyumweru tariki ya 24/11/2013 muri Kigali Serena hotel guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice, aho abazabyitabira bazishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu. Biteganyijwe ko ngo ba minisitiri w’Umuco na Siporo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bazitabira imihango yo gusoza iki gitaramo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka