Hagiye kubaho inyarwanda Fans Hangout ku nshuro yayo ya kane
Ku nshuro ya kane, hagiye kubaho inyarwanda Fans Hangout, ibirori bitegurwa buri mpera z’umwaka na Inyarwanda Ltd aho ihuriza hamwe abahanzi n’ibindi byamamare bya hano mu Rwanda n’abafana babo bakidagadura, bakaganira, bagasangira, bakifotozanya n’ibindi.
Kuri iyi nshuro ya kane, inyarwanda Fans Hangout izaba tariki 20/12/2013 ikazabera i Gikondo muri Tella Vista muri salle yaho nini aho kwinjira bizaba ari amafaranga 3000 ugahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Nk’uko byakunze kuba, kuri iyi nshuro naho abahanzi b’indirimbo, aba filime, abakinnyi ba filime, abakinnyi b’umupira, abanyamakuru banyuranye ndetse n’abandi bantu baba bafite ukuntu bamamaye hano mu Rwanda bazidagadurana n’abafana babo ndetse banahabwe umwanya uhagije wo kwisanzura baganira, basangira, bifotozanya n’ibindi bitandukanye byateguwe.

Mu kiganiro na Nelly Misago, umuyobozi wa Inyarwanda Ltd, yadutangarije ko bizeye ko kuri iyi nshuro hazaba hari abantu benshi cyane bakurikije ukuntu abantu bagiye babyitabira mu myaka yashize, ibi akaba ari nabyo byatumye bagerageza gushaka sale nini cyane bazakoreramo.

Nelly Misago yagize ati: “Nibyo koko turifuza ko uyu mwaka abantu bagira ubwisanzure kuko iki gikorwa kitabirwa n’abantu benshi ku buryo nk’ubushize abantu babuze aho bicara… nibyiza ko rero abafana bazisanzura kubastar babo nta komyi”.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|