Abahanzi 250 bazahurira mu ijoro ryo kuramya (AFLEWO)

Ku wa gatanu tariki 22/11/2013 ku rusengero rwa Christian Life Assembly hazabera ijoro ngarukamwaka ryo kuramya rizwi ku izina rya AFLEWO (Africa Let’s Worship) bivuga ngo Afurika reka turamye.

AFLEWO ni Minisiteri ya Muzika yibanda ku kuramya no gusenga ikaba ifite intego yo guhuriza hamwe abaririmbyi 250 baturutse mu matorero atandukanye bagakora imyitozo maze bagasengera hamwe no kwiga ijambo ry’Imana.

Ibi bikorwa byo gusenga no kwiga ijambo ry’Imana bikorwa ijoro ryose uhereye ku isaha ya saa mbiri za nijoro kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

AFLEWO ihuriza hamwe abahanzi n'abaririmbyi bagera kuri 250.
AFLEWO ihuriza hamwe abahanzi n’abaririmbyi bagera kuri 250.

Intego nyamukuru ya AFLEWO ni ukuzana ibyiringiro muri Afurika n’ibihugu biyigize, kuyisabira amahoro no kurushaho kumenya Imana nk’uko bitangazwa na Christian Kajeneri, umwe mubayitegura.

Christian akomeza atangaza ko bafite inzozi zo kuzageza mu mwaka wa 2017 bamaze kugera mu bihugu 52 byose byo muri Afurika.

Yakomeje adutangariza ko kuri iyi nshuro ya gatatu bateganya kuzabona abantu baza kuramya benshi cyane dore ko umwaka ushize babonye abantu bagera ku bihumbi bitatu, naho ku nshuro ya mbere bakaba bari abantu 2000. Mu mwaka wa 2012, AFLEWO yitabiriwe n’abapasitori mu matorero anyuranye bagera kuri 50.

AFLEWO yitabirwa n'abantu benshi cyane.
AFLEWO yitabirwa n’abantu benshi cyane.

Nk’uko bigaragara, abakristu hirya no hino bakomeje kwitabira ibikorwa byo gusenga basingiza Imana kandi banasabira Afurika n’ibihugu biyigize kugira umutekano.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka