Umunyarwanda Patrick Nyamitali yakomeje mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6
Nk’uko byakomeje kwifuzwa n’Abanyarwanda benshi ndetse bakanagira uruhare mu kumutora, umuhanzi w’Umunyarwanda Patrick Nyamitali yashoboye gukomeza mu marushanwa ya TPF6, Umunyasudani Bior arasezererwa.
Nk’uko byari biteganijwe, mu bahanzi bane bari barashyizwe mu igeragezwa, Patrick Nyamitali, Bior wo muri Sudani y’Amajyepfo, Sitenda wo muri Uganda na Nyambura wo muri Kenya hagombaga kuvamo umwe usezererwa.

Umunyarwanda Patrick Nyamitali yabashije gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, nyuma yo gutorwa cyane na benshi babinyujije ku mbuga za interineti no ku butumwa bugufi buta sms bunyura kuri telefoni, ndetse akaba yanaririmbye neza agaragaza ko yakosoye ijwi rye nk’uko yari yabisabwe, mu ndirimbo “Number One” ya John Legend ari nayo yaririmbye.
Muri bariya bahanzi uko ari bane, Bior wo muri Sudani y’Amajyepfo amahirwe ntiyamusekeye kuko ariwe washoboye gusezererwa n’ubwo yabashije kuririmba neza kurusha ubushize.
Abahanzi Nyambura na Sitenda nabo bitwaye neza ari nabyo byabahesheje umwanya wo gukomezanya na Nyamitali mu cyiciro gikurikiyeho.

Twabibutsa ko muri aya marushanwa ya TPF6, umuhanzi Nyamitali Patrick na mugenzi we Phiona aribo bahanzi bahagarariye u Rwanda.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndumva ari byiza mu kumutora .