Usibye kutitwara neza, AS Muhanga imanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kugaragaramo ibibazo bijyanye n’imishahara y’abakozi n’abakinnyi itarabonekeye igihe, bigatuma abakinnyi bivumbura bakanga gukina umukino wa nyuma wa shampiyona, wagombaga kuyihuza na APR FC, igaterwa mpaga.
Ibibazo by’imishahara kandi byakomeje kugaragara ndetse abakinnyi bongera kurakara, kuko bagaragaza ko baberewemo amafaranga y’amezi atatu.
Ingengo y’imali ingana na miliyoni 50 yagenewe AS Muhanga muri uyu mwaka w’ingengo y’imali ngo ishobora kuziyongera mu gihembwe cya kabiri cy’ingengo y’imali bibaye ngombwa nk’uko umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe umuco na siporo, Gashugi Innocent abivuga.
Ku bijyanye n’imishahara y’abakinnyi yakunze kurangwa muri iyi kipe, Gashugi atangaza ko uyu munsi taliki ya 04 09 2014 abakinnyi barara babonye amafaranga yabo.
Agira ati “usibye n’abakinnyi, n’abakozi bose b’ikipe bararara babonye amafaranga yabo, kandi buri mukinnyi afite impapuro zemeza amafaranga agomba guhabwa”.

Ubwo twavuganaga ku murongo wa telephone, Gashugi yavuze ko atibuka neza umubare w’ibirarane byose ariko ko batanga amafaranga y’amezi atatu kandi nta deni risigara ritishyuwe.
Ku bijyanye n’igihe ikipe izatangirira imyitozo, ngo bizaterwa n’igihe inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) izateranira ikabyemeza, nyuma hakazakorwa imyiteguro yo gutangira shampiyona.
Naho ku kibazo cy’abakinnyi badahari, ngo hazakurikizwa amasezerano nibiba ngombwa umutoza na komite ya AS Muhanga bashake abandi bakinnyi bashobora kutazagaruka mu ikipe.
Nubwo byakunze kuvugwa ko AS Muhanga ari iy’akarere ka Muhanga, ngo iyi mvugo ntikwiye gukomeza kuko ngo akarere ari umuterankunga w’ikipe ya AS Muhanga bityo ngo abakunzi bayo bakaba basabwa gushyirho akabo kugirngo ikipe ibashe kuzamuka.
Ephrem Murindabigwi
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|