Umutoza wa Rayon Sports ngo ntiyigeze asinya muri Burukinafaso
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sport uyumazemo amezi ataragera kuri abiri Jean Francois Losciuto aranyomoza amakuru yavugaga ko ngo yaba yarasinyiye indi kipe yo muri Burukinafaso amasezerano y’imyaka ine, mu gihe agifite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sport.
Jean Francois Losciuto utari mu Rwanda ku mpamvu ze bwite yemeza ko afite gahunda amaranye igihe kigera ku mwaka muri Burkinafaso ariko ko atararageza igihe cyo kugenda kuko afite akazi mu Rwanda, akaba yibaza icyo ababivuga bashingiraho.
Biramutse bibaye impamo ko Jean Francois Losciuto ava muri iyi kipe, byaba ubwa gatatu rayon Sport ihinduye abatoza mu gihe kitageze ku mwaka umwe.
Uwahoze atoza iyi kipe wanayihaye igikombe cya shampiyona iyi kipe iheruka Didier Gomeza da Rosa byari byatangiye kuvugwa ko yaba ariwe wifuzwa ko yagaruka gutoza ikipe yahozemo ariko yatangaje adateganya kugaruka muri Rayon Sport vuba kuko agifite byinshi byo gukora mu ikipe ye ya Coton Sport de Garoua.
Nubwo ahakana ko nta muyobozi wa Rayon Sport wigeze avugana nawe ku kuba yagaruka gutoza iyi kipe, Didier Gomez akomeje kwemeza ko Rayon ari imwe mu makipe yifuza kuzasubiramo ndetse akanavuga ko mu Rwanda ari mu rugo kubera igikundiro yahasize.
Gusa igihe ngo kikaba atari iki cyo kuhagaruka, dore ko ngo hari n’andi makipe yo hanze amwifuza ndetse anatanga byinshi kurusha aho ari ubu, ariko akaba avuga ko agifite igihe mu ikipe atoza ubu.
Rayon Sport ngo ni ikipe nziza ariko izira ubuyobozi budahamye
Mu biganiro n’ibinyamakuru, Jean Francois Losciuto ndetse na Didier Gomez bemeza ko Rayon Sport ari ikipe nziza cyane ndetse ifite n’abafana beza ariko ko ibibazo igira biterwa n’ubuyobozi buhuzagurika ndetse rimwe na rimwe ngo bukanabeshya abakinnyi, abatoza n’abafana.
Urugero Jean Francois Losciuto atanga ni nk’aho mu kugura abakinnyi muri iki gihe cyo kwitegura shampiyona ngo komite nyobozi y’ikipe yagiye imubeshya byinshi byerekeranye n’abakinnyi ariko ntibikorwe, ndetse ngo akaba anagaya ibirebana n’umutungo no guhemba abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sport.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|