APR FC izahura na Rayon Sport muri ¼ cy’irangiza, Police izacakirana na Atletico
Nyuma yo gutsindwa na KCCA yo muri Uganda igitego 1-0 mu mukino wayo wa nyuma mu itsinda, byatumye APR FC inanirwa kwegukana umwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri, bivuze ko mu mikino ya ¼ cy’irangiza izatangira ku wa kabiri tariki 19/8/2014, izahura na Rayon Sport yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere nk’uko amategeko agenga CECAFA y’uyu mwaka abiteganya.
Mu mikino ya nyuma mu matsinda yabaye kuri icyi cyumweru, APR FC yatsinzwe igitego 1-0 na KCCA yo muri Uganda iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe, bituma inafata umwanya wa mbere mu itsinda n’amanota icyenda.
Gor Mahia na Telecom nazo zari mu itsinda rya kabiri zanganyije ibitego 2-2 maze zombi zihita zisezererwa kuko zari ku myanya ibiri ya nyuma mu itsinda.

Police FC nayo ihagarariye u Rwanda yigaragaje cyane muri iyi mikino ikegukana umwanya wa mbere mu itsinda rya gatatu n’amanota icyenda ku icyenda, izisobanura na Atletico yo mu Burundi yarangije imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya kabiri.
APR FC izahura na Rayon Sport muri ¼ cy’irangiza ku wa kabiri tariki 19/8/2014 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, aya makipe ya mukeba akaba yaherukaga guhura mu gikombe cy’Amahoro uyu mwaka (cyanegukanywe na APR FC), ubwo APR FC yasezereraga Rayon Sport muri ½ cy’irangiza iyitsinze igitego 1-0.
Umukino wa APR FC na Rayon Sport uzabanzirizwa z’uzahuza Police FC nayo yo mu Rwanda na Atletico yo mu Burundi guhera saa cyenda, imikino yose ya ¼ ikazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Indi mikino ya ¼ cy’irangiza izaba bucyeye bwaho ku wa gatatu, aho Azam yo muri Tanzania yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere izahura na El Merreikh yo muri Sudan saa cyenda naho saa kumi n’imwe KCCA ikazakina na Atlabara.
Imikino ya ½ cy’irangiza izaba ku wa gatanu tariki 22/8/2014, naho umukino wa nyuma w’iri rushanwa riterwa inkunga na perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse no guhatanira umwanya wa gatatu bizabe tariki 24/8/2014.
Ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe n’ibihumbi 30 by’amadolari, iya kabiri ikazahabwa ibihumbi 20 naho iya gatatu ukazatahana ibihumbi 10.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|