Abafana ba Manchester United ngo bafite impungenge ko ishobora kongera kubura mu marushanwa umwaka utaha
Nubwo ikipe ya Manchester United ifatwa na benshi nk’ikipe ikomeye, yubahwa kandi ifite amateka ku mugabane w’Uburayi, kuri ubu ibihe irimo uhereye mu mwaka ushize bikomeje gushobera benshi mu bafana bayo.
Nyuma yo kubura mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “UEFA Champions League” ndetse n’irya “Europa League” bitewe n’uko yitwaye umwaka ushize, kuri ubu benshi baribaza ahazaza hayo kuko no muri uyu mwaka ikomeje kuba mu bihe bibi byo gutsindwa.
Kuri ubu mu mikino 5 iyi kipe imaze gukina, imaze gutsindwa imikino ibiri, inganya ibiri, itsinda umukino umwe gusa. Imyitwarire yayo ikaba ikomeje kurisha umutima benshi nk’uko umwe mu bafana bayo witwa Ndatimana Damien abivuga. Anongeraho ko nta kizere babona Manchester United itanga cyo kuzasubira muri aya marushanwa, bitewe n’imyitwarire igaragaza.

Ibi bigarukwaho na Sikubwabo Rongin nawe wibaza ahazaza ha Manchester United isigaye inatsindwa n’ikipe zazamutse mu cyiciro cya kabiri yari ikipe yubahwaga ku mugabane w’I Burayi.
Kuri ubu, nyuma yo gutsindwa na Leicester City 5-3, Manchester ikaba iri ku mwanya wa 12 n’amanota 5 mu gihe Chelsea iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13.
Uhereye mu mwaka w’1996, ikipe ya Manchester United ntiyigeze isiba na rimwe kwitabira irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi “Uefa Champions league”. Nyamara umwaka wa 2013-2014, wayigendekeye nabi ku buryo itahiriwe no kwitabira ayo marushanwa.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|