La Liga: Messi na Neymar bakomeje kwigaragaza mu ikipe ya FC Barcelone

Ubwo ikipe ya FC Barcelone yatsindaga ikipe ya Granada ibitego 6-0, umukinnyi Lionel Messi yibajijweho byinshi n’abafana ba Barcelone n’abakunda kureba umupira w’amaguru.

Bamwe bavuga ko uyu mukinnyi akomeje gukorera byinshi birenze n’ibitego ikipe ya Barcelone kuri ubu ikomeje kuyobora urutonde rwa Shapiyona ya Espagne.

Kayiranga Emmanuel avuga ko kuri ubu umukinnyi Messi akomeje kwigaragaza nk’umukinnyi mwiza kuko arangwa no gukina neza mu kibuga kandi agaharanira icyatuma ikipe ye itera imbere. Ati “Afatanya (Messi) n’abakinnyi bagenzi be ntiyiharire imipira nawe yashoboraga gutsinda”.

Yongeraho ko ibi bikunze kugaragarira mu mikino myinshi Lionel Messi akina, ariko ko uwo kuwa 27 Nzeri bakina na Granada wo wabaye agahebuzo, aho yatanze imipira 2 ayiha Neymar yose ihita ivamo ibitego. Nawe ubwe yitsindira ibindi bitego 3.

Messi na Neymar bakomeje gutsindira ibitego ikipe ya Barcelone kandi ni abakinnyi baziranye cyane mu kibuga.
Messi na Neymar bakomeje gutsindira ibitego ikipe ya Barcelone kandi ni abakinnyi baziranye cyane mu kibuga.

Usabuwera agira ati “ni umukinnyi ukinana ubwenge bwinshi mu kibuga kandi utiharira imipira ngo yishakire ibitego wenyine, ahubwo aharanira gufatanya na bagenzi be mu gushakira insinzi ikipe yabo”.

Mu bitego 6 ikipe ya Barcelona yatsindiye Granada i Camp Nou kwa Barcelona, ibitego 3 byose byatsinzwe n’umukinnyi Neymar abifashijwemo cyane cyane na Messi wamuherezaga imipira, ibindi bibiri Messi arabyitsindira naho ikindi gitsindwa na Ivan Rakitic.

Kuri ubu ikipe ya Barcelona iyoboye urutonde n’amanota 16, Valencia iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 14 kimwe na Atletico Madrid iri ku mwanya wa gatatu nayo ifite amanita 14 ariko ikarushwa ibitego, Real Madrid iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 12 nyuma yo gutsinda Virrareal 2-0.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ese barca irendakugarura neimar

cyubahiro eric yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

mess numutaramu ndamwemera

jado yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

turashimiye

ndayisaba.Amani yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka