El Merreikh yegukanye igikombe cya gatatu cya ‘CECAFA Kagame Cup’ imaze gutsinda APR FC
Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan niyo yegukanye igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup 2014’ nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 24/8/2014.
Igitego kimwe rukumbi cyahesheje El Merreikh intsinzi cyabonetse ku munota wa 24 gitsindwa na rutahizamu Allan Wanga ukomoka muri Kenya.

APR FC yagerageje kucyishyura ariko Salim Magoola, umunyezamu witwaye neza cyane muri uwo mukino abuza APR FC amahirwe yo kwishyura.
Iminota 90 yarangiye ari igitego kimwe cya El Merreikh maze itsindira ku nshuro yayo ya gatatu igikombe cya CECAFA yari yaregukanye mu mwaka wa 1986 ndetse no mu 1994.

Ikipe ya El Merreikh yari imaze kugera ku mukino wa nyuma ikahatsindirwa inshuro eshatu, mu 1987, 1988 na 2009 ubwo yatsindwaga na Atraco FC yo mu Rwanda, yabujije APR FC amahirwe yo gutwara igikombe cya kane nyuma y’ibyo yatwaye muri 2004, 2007 ndetse na 2010 byose bikaba byari byabereye mu Rwanda.
El Merreikh yahawe igikombe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wanarebye umukino wa nyuma akaba ari nawe muterankunga w’iryo rushanwa ryamwitiriwe inongererwaho ibihumbi 30 by’amadolari, APR FC yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 20 by’amadolari.

Police FC yahawe ibihumbi 10 by’amadolari nk’ikipe yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda KCCA yo muri Uganda penaliti 4-2, ubwo amakipe yombi yari yabanje kunganya igitego 1-1 mu minota 90 yegenewe umukino.
Police FC niyo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jimmy Mbaraga maze Brian Omony wa KCCA aza kucyishyura.
Imikino y’igikombe ‘CECAFA Kagame Cup’ y’uyu mwaka yari yitabiriwe n’amakipe 14 bikaba ari ubwa mbere iryo rushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n’amakipe menshi.

Irushanwa rihuza amakipe aturuka mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ‘CECAFA’, ryatangiye kwitwa ‘CECAFA Kagame Cup’ mu mwaka wa 2002 ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari amaze gutangira kuritera inkunga ingana n’ibihumbi 60 by’amadolari buri mwaka.
Théoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|