U Rwanda rwasezerewe mu mikino nyafurika kubera gukinisha Daddy Birori
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yamaze gusezererwa mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha, ikaba izira kuba yarakinishihe rutahizamu Daddy Borori kuko ngo akinira ku byangombwa biriho amazina ndetse n’igihe yavukiye bitandukanye n’ibyo akoresha mu ikipe ya Vita Club asanzwe akinamo.
Inkuru y’isezererwa ry’u Rwanda yamenyekanye ku cyumweru tariki 17/8/2014, nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ribanje guhagarika umukinnyi nyirubwite mu gihe kitazwi, hakaba hari hagikorwa iperereza ndetse no gusezengura ibisobanuro byatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Itangazo ryasohotse ku rubuga rwa interineti twa CAF, rigaragaza ko iryo shyirahamwe nyafurika ritanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe, ahubwo rifata icyemezo cyo gusezerera amavubi mu majonjora y’igikomebe cya Afurika, ndetse hakaba ngo hari n’ibindi byemezo bishobora kuza gufatwa nyuma.

Nk’uko iryo tangazo ribivuga, u Rwanda rutsinzwe umukino waruhuje na Congo Brazzaville kandi ruhise rusezererwa ako kanya, bivuze ko Congo Brazzaville ariyo izakomeza mu mikino yo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Africa kizabera muri Maroc, igasimbura u Rwanda mu itsinda rya mbere ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudan.
Iryo tangazo rivuga ko uwashaka kujurira yabikora mu kanama gashinzwe imyitwarire muri CAF, ariko ko hagati aho mu gihe nta bujurire bubaye ibyo byemezo bihita bitangira gushyirwa mu bikorwa hagategerezwa ibindi byemezo bizafatirwa mu nama y’inteko rusange ya CAF izaba tariki 17/9/2014.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bukibona ibaruwa ya CAF, ivuga kuri ibyo byemezo, bwatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 18/8/2014 aribwo bufata icyemezo cyo kujurira cyangwa kubyihorera bitewe n’icyo inama y’igitaraganya igomba gukorwa iza kwemeza.
Daddy Birori, nyirabayazana w’iki kibazo gikoze ku Mavubi, akoresha izina Daddy Birori iyo ari mu Mavuvi ndetse ibyangombwa bye bikagaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1986, yagera aho akomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu ikipe ya Vita Cluba akinira ubu, akitwa Etekiama Agiti Tady ndetse ibyangombwa bye bikagaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1990.
Ibyo nibyo Congo Brazzaville yashingiyeho irega u Rwanda, nyuma y’aho ikipe yabo ‘Diables Rouges’ yari imaze gusezererwa n’Amavubi tariki ya 2/8/2014 i Kigali ubwo hitabazwaga za penaliti u Rwanda rugatsinda 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino ibiri.

Daddy Birori wahamagawe bwa mbere mu Mavubi mu mwaka wa 2009, yari yigaragaje cyane mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika uyu mwaka, ubwo wenyine yatsindaga ibitego 3-0 i Kigali u Rwanda rugasezerera Libya, gusa n’ubwo yagaragaye mu mukino ubanza wahuje u Rwanda na Congo Brazzaville i Pointe Noire, ntabwo yabashije gutsindayo igitego, ariko niho Congo yatangiye kuregera u Rwanda.
Amavubi yagombaga gutangira imikino yo mu matsinda ikina na Nigeria tariki 5/9/2014 i Calabar, none uwo mwanya uzafatwa na Congo Brazzaville igihe cyose u Rwanda rutajuriye, cyangwa se rujiriye ariko rugatsindwa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NTAGOBYUMVIKANA
Nyamuneka no muri Basket-ball FERWABA ibyo bibazo birahari. Ba Gasana Kenny, Ayebale, n’abandi benshi bazakora ku Rwanda. Muharebe naho
biratubabaje cyanee nka ba nyarwanda. gusa bituber isomo.. barebe neza nomu ma clubs cyane cyane Gikundiro na police ..... aho nka Housein SIBOMANA na KAMBALE Salitta bashobor kuzatubera inyatsi... Gikundiro yacu igahagarikwa muri CAF confederation cup.. ndetse na SINA gerome bose dore ko babatijwe. ibi bitubere isomo hakosorwe amanyanga ari muri Ruhago yacu. nkabanyarwand twihangane. kuko AMAVUBI nayacu kd haracyarigihe tuzishima. na CHAN irahari tuzishima In shaa Allah