U Rwanda na Kenya barahatanira itike y’igikombe cy’Isi
Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 muri Volleyball, u Rwanda kuri uyu wa Kane rurakina na Kenya itsinda ibone itike y’igikombe cy’isi.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Botswana amaseti 3-0 ( 25-16, 25-17 na 25-19) kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 mu bagore iraza kwisobanura n’ikipe ya Kenya iri iwayo, itsinda ikaza guhita ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Slovenia.

Aya marushanwa ari kubera muri Kenya, ikipe y’igihugu ya Egypt yo yamaze kwibonera itike nyuma yo gutsinda imikino yose imaze gukina harimo n’u Rwanda na Kenya, ikaba itegereje iza kuba iya kabiri muri iyi mikino ngo bizahagararire Afurika mu gikombe cy’Isi.


Umukino ugomba guhuza u Rwanda na Kenya uteganyijwe kuri uyu wa Kane ku i Saa kumi zo muri Kenya, ari zo Saa Cyenda z’amanywa mu Rwanda, mu gihe Egypt iza kuba ikina na Botswana ku i Saa Saba z’i Kigali.

Muri aya marushanwa, u Rwanda rumaze gukina imikino itatu, aho rwatsinze Senegal amaseti 3-1, rutsindwa na Egypt amaseti 3-0, rutsinda Botswana amaseti 3-0, uyu munsi rukaba rukina umukino wa kane.
Ohereza igitekerezo
|
ARIKO MUBASHAKIRE AMAKABUTURA BERE KUZONGERA GUKINA BAMBAYE AMAKZRISO UYU SI UMUCO