Muri tombola yaraye ibereye i Moruleng muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rya kane mu mikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, imikino izaba ihuza amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 20.
Muri iri tsinda rya kane (D), Amavubi ari kumwe na Mozambique n’ibirwa bya Comores, mu mikino iteganyijwe gukinwa mu mataliki ya 07-16/12/2016 muri Afurika y’Epfo.

Itsinda rya mbere, rizaba ririmo Afurika y’Epfo inafite iki gikombe, aho izaba iri kumwe na Lesotho, Swaziland ndetse na Botswana,itsinda rya kabiri ryo rikabamo Zimbabwe, Zambia na Malawi.

Itsinda rya gatatu ryo rizaba rigizwe n’amakipe atatu ari yo Angola, Namibia, Seychelles n’Ibirwa bya Maurice, imikino yose ikazajya ibera Mogwase Stadium na Moruleng Stadium.

Usibye iyi mikino kandi, u Rwanda rwanatumiwe mu yandi marushanwa azabera muri Maroc, kuva taliki 09/11 kugera 13/11/2016, aho umutoza Jimmy Mulisa ari we uzaba utoza iyi kipe mu marushanwa yombi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Dore impamvu ituma amakipe yacu adatera imbere, umwaka ushize twese twabonyeko Kayiranga yagerageje kwitwara neza nubwo yari afite umwanya muto wogutegura ikipe none nkumutoza wari umenyeranye nikipe Ferwafa iramuhinduye!! Birababaje kuko bombi bagombye kwiyambazwa bakungurana inama nkabanyarwanda kugirango barebe aho bageza urubyiruko rwacu rw’Amavubi. Murakoze