FDLR ihombye umwe mu barwanyi bakomeye yagenderagaho

Colonel Protogène Ruvugayimikore, wari uzwi ku mazina y’amahimbano nka Ruhinda, Gatokarakura na Zolo, yapfuye mu ijoro tariki ya 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro mu mujyi wa Goma nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyari mu cyumba cye.

Colonel Ruhinda
Colonel Ruhinda

Bamwe mu barwanyi babana na we batanze amakuru bagira bati "Ruhinda yapfuye yatezwe grenade 2 yari umuyobozi wa CRAP, bahagurutse aho bari bagiye mu kazi, ageze aho asanzwe aba abanza gukaraba, ageze ku gitanda grenande ebyiri ziramuturikana zimukomeretsa mu mutwe no mu nda, yihutanwa mu bitaro mu mujyi wa Goma ariko yari yavuye amaraso menshi, ahita apfa."

Umutwe wa FDLR uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda, wahombye umwe mu barwanyi bari bawugize, akaba yangaga u Rwanda kuko yari yarasabwe gutaha inshuro nyinshi akabyanga, akavuga ko atazataha mu gihugu gituyemo Abatutsi.

Col Ruhinda yari ingenzi mu buyobozi bwa FDLR kuko ari we wayoboraga umutwe w’abarwanyi badasanzwe witwa CRAP, ukaba umwe mu mitwe yakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda uvuye aho ukorera mu kirunga cya Nyiragongo.

Col Ruhinda washishikarijwe kenshi gutaha ariko akabihakana kubera ingengabitekerezo yari asanganywe, apfuye nyuma y’inshuro nyinshi byavuzwe ko yapfuye ariko akongera kwigaragaza.

Ni umwe mu barwanyi ba FDLR bakoranaga bya hafi n’ingabo za Congo, FARDC, ndetse akaba umwe mu barwanyi bari bibitseho ubutunzi akura mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imbaho n’amakara bikurwa muri pariki y’ibirunga. Yari umurwanyi ufite abandi benshi bamukorera baba mu mujyi wa Goma aho yari asanzwe afite urugo ndetse akaba yari afite umubare munini wa Moto zimwinjiriza amafaranga.

Col Ruhinda aherutse gusohoka muri raporo y’impuguke za Loni zigaragaza ko mu ntangiro za Gashyantare 2023, abarwanyi hagati ya 150 na 170 binjiye muri uwo mutwe Ruhinda yari ayoboye.

Col Ruhinda umutwe yari ayoboye usanganywe abarwanyi babarirwa hagati ya 300 na 500 bakaba bazwi mu bikorwa bihungabanya umutekano ku mupaka w’u Rwanda.

Col Ruhinda w’imyaka 54 yari umuyobozi w’itsinda FDLR yifashisha aho rukomeye rizwi nka CRAP (Commando de recherche et d’action en profondeur).

Col Ruhinda yavukiye mu yahoze ari komine Karago, Segiteri Mwiyanika, Akagari ka Karandaryi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu) mu mwaka wa 1970.

Uretse kuba yavukaga muri Komini yari isanzwe ivukamo abari bakomeye kuri Leta ya Habyarimana, yari umurwanyi utavugirwamo.

Yize amashuri abanza ku ishuri rya Gihira, amashuri yisumbuye yayize Kibisabo, aho yarangije ajya mu burezi hagati ya 1990 na 1991, abivamo ajya kuba umuganga w’amatungo muri Kibisabo.

Ruhinda yinjiye igisirikare mu kwezi kwa Gicurasi 1994 mu cyiciro cya 35 cy’ingabo za EX-FAR ndetse amasomo ya gisirikare yayigiye mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) Nyanza, ayakomereza ku Kigeme muri Gikongoro.

Se wa Ruhinda yapfuye mu 1996, naho abo mu muryango we barimo n’umugore we Claudine Mukamana baba mu Rwanda, uyu akaba yaramushishikarije kenshi gutaha akanga ahubwo akaba yari afite undi mugore utuye mu mujyi wa Goma.

Ibikorwa bye mu gisirikare biratandukanye kuko yabaye mu buyobozi bwa Sabena yo muri batayo ya Sonoki; yabaye umuyobozi w’ibikorwa by’imirwano muri Sabena naho 2010 nibwo yabaye umuyobozi wungirije wa batayo Someca, umwanya yavuyeho ajya mu buyobozi bwa CRAP kugeza ubu akaba ari we wenyine wayiyoboraga.

Bamwe mu barwanyi yayoboraga babwiye Kigali Today ko CRAP wari umutwe yigengaho ndetse umukunda kubera uburyo yawitagaho, kuba apfuye bikaba bishobora gutuma usenyuka ndetse na FDLR igacika intege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka