Rubavu: Batanu bafunzwe bazira kwicisha amabuye umukecuru

Abagabo batanu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umukecuru bamuteye amabuye bamushinja kuroga.

Tariki 2 Ukuboza 2023, abaturage batuye mu Mudugudu wa Makurazo, Akagari ka Makurazo mu Murenge wa Cyanzarwe bicishije amabuye Mukarukundo Elina w’imyaka 55 bamushinja kuroga abana babiri ba Hakizimana Pierre.

Ni abana bapfuye mu bihe bitandukanye kuko umwe yapfuye tariki 28 Ugushyingo naho undi apfa tariki 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro bya Gisenyi.

Abaturage bavuga ko bafashwe n’uburakari bahita batera Mukarukundo wakekwaga kubica akoresheje uburozi, batemagura insina ze na we bamwica bamuteye amabuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye itangazamakuru ko uwo mukecuru yishwe ariko ababigizemo uruhare batawe muri yombi.

Yagize ati "Uwo mukecuru yishwe n’abaturage bavuga ko aroga, icyakora hari batanu batawe muri yombi, RIB ikaba iri gukora iperereza."

SP Karekezi asaba abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bagatanga amakuru mu kurinda icyaha ko kiba.

Ati "Turakangurira abaturage ko kizira ndetse kikanaziririzwa kwihanira mu buryo bwose byabayemo, haba uko kuvuga ko umuntu aroga, dukwiye gutanga amakuru agakurikiranwa mu rwego rwo gukumira no kuburizamo ibyo byose bishobora kuvutsa umuntu uwo ari we wese ubuzima."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka