Banki ya Kigali na Banki y’Ishoramari y’u Burayi ziyemeje gufasha abahinzi mu Rwanda guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Banki ya Kigali ku bufatanye na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) ziyemeje gufasha abahinzi ndetse n’abandi bashora imari mu buhinzi binyuze muri gahunda nshya yashyizwemo miliyoni 100 z’amayero, igamije kubafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bukungu ndetse n’imibereho myiza.

Abayobozi ku mpande zombi bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire
Abayobozi ku mpande zombi bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire

Iyi gahunda nshya yashowemo angana na miliyoni 100 z’amayero yemejwe ku wa Gatandatu tariki 02, Ukuboza 2023 i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ahari kubera inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP28).

Iyi gahunda igamije gutera inkunga ubuhinzi burambye, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse bikajyana no guha imbaraga mu buryo bufatika abafite imishinga mito, ubucuruzi, n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda. Si ibyo gusa kuko izanashyigikira abagore bari mu bikorwa by’ubuhinzi kubona serivisi z’imari.

Iyi gahunda ni yo ishowemo amafaranga menshi ku bufatanye n’ikigo kitari icya Leta mu gushyigikira abahinzi mu bikorwa by’ishoramari no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse ni na yo nkunga ya mbere nini iyi Banki y’ishoramari y’u Burayi itanze mu Rwanda mu bikorwa byo kwita ku bidukikije mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Green Fund, Teddy Mugabo, yavuze ko ari ibintu bishimishije ku bw’ubu bufatanye mu ishoramari mu kurengera ibidukikije, kuko rije ari inyongera ku kigega ‘Ireme Invest’ byose bigamije kugera kuri gahunda y’ibikorwa byita ku mihindagurikire y’ikirere yo kugabanya ibyuka byangiza ho 38% muri 2030, ndetse ashishikariza n’abandi bafatanyabikorwa gufatanya n’u Rwanda muri iyi gahunda.

Yagize ati: "Kugera kuri iyi ntego bizasaba miliyari 11 z’Amadolari, turashishikariza buri wese kugira uruhare muri iyi gahunda. BK yaharuriye inzira banki z’ubucuruzi mu Rwanda mu gushyiramo gahunda igamije gutera inkunga kurengera ibidukikije."

Binyuze muri iyi gahunda nshya, biteganyijwe ko izatangizwa ku mugaragaro mu ntangiriro z’umwaka utaha, abahinzi, abashora imari mu buhinzi n’amakoperative y’ubuhinzi bose bazabasha kungukira muri iyi nkunga ya miliyoni 100 z’amayero binyuze mu bufatanye hagati ya Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) na Banki ya Kigali.

Iyi nkunga igamije gukuraho imbogamizi z’igihe kirekire wasangaga zidindiza ababarizwa mu rwego rw’ubuhinzi mu kugera ku nguzanyo, ndetse bakazafashwa kubona inguzanyo z’igihe kirekire, bikazashyirwa mu bikorwa n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi binyuze muri gahunda yawo usanzwe ushyigikiramo u Rwanda mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, yavuze ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kitagira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi gusa, ahubwo kinahungabanya n’ubukungu ku bashora imari mu buhinzi muri rusange mu Rwanda.

Ati: “Kugera ku bikorwa by’imari ni ingenzi cyane mu kubaka no kwigira bigamije gufasha abaturage mu mibereho usanga bibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere."

Yakomeje avuga ko mu mezi ashize aribwo impuguke zo muri Banki ya Kigali na EIB bicaye hamwe bagategura iyi gahunda izafasha iki kigo cya mbere mu Rwanda mu byigenga kubona iyi nkunga igamije kwihutisha ibikorwa ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, iterambere rirambye no guha amahirwe abagore mu bikorwa bibazamurira ubukungu.

Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) Thomas Östros, yavuze ko kongera uburyo bwo kugera ku mari kuri bamwe bari mu bikorwa bigira uruhare mu buhinzi mu Rwanda ari ingenzi ku mihindagurikire y’ikirere ndetse bikanafasha amamiliyoni menshi y’imiryango itunzwe n’ubuhinzi kuyoboka uburyo burambye mu mwuga wabo bikanagabanya n’ubukana bw’ingaruka bagerwaho ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Akomeza agira ati: "Banki y’ishoramari y’u Burayi yishimiye gukorana na Banki ya Kigali n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu guteza imbere iyi gahunda ingana na miliyoni 100 z’amayero mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga."

Jutta Urpilainen, Komiseri w’u Burayi ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, yagaragaje ko ubu bufatanye bushya hagati ya Banki y’ishoramari y’u Burayi na Banki ya Kigali kandi bushyigikiwe n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, bwerekana uburyo abafatanyabikorwa mu rwego rw’imari bashobora kwiyemeza gutanga ubufasha mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe mu buryo bwihutirwa no gushyigikira abaturage batishoboye usanga bagerwaho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere.

Iyi gahunda nshya izafasha u Rwanda muri gahunda y’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, bikazafasha mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, no gufasha abahinzi bato kugera ku mari no kubashoboza kuyoboka ubuhinzi bugezweho, kongera umusaruro no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Si ibyo gusa kuko iyi gahunda izanafasha kongerera amahirwe abagore mu guteza imbere ubukungu binyuze mu kugabanya ikinyuranyo kinini kikigaragara mu Rwanda mu kubona inguzanyo z’ibikorwa by’ubuhinzi hagati yabo n’abagabo.

Imibare igaragaza ko abagabo bangana na 74.5% ari bo bahabwa ubwo bwoko bw’inguzanyo mu gihe abagore bari ku kigero cya 25.5%. Biteganyijwe ko nibura 30% by’inkunga yose muri iyi gahunda nshya izajya mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abagore.

Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB), ni ikigo cy’imari kirambye mu bikorwa byo gutera inkunga no kuguriza, kikaba cyarashinzwe n’ibihugu binyamuryango.

EIB isanzwe ikorana n’u Rwanda kuva mu 2000, mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuzamura ubukungu by’umwihariko binyuze mu nguzanyo n’inkunga iyi banki igenda itera u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka