Abatwara ibinyabiziga batangaza ko babangamiwe n’isoko ry’ahitwa Kuruyaga mu murenge wa Byumba hafi y’inkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe kuko iyo bahageze babura inzira yo gucamo ndetse ugasanga ubwinshi bw’abantu bwateza impanuka.
Imidugudu 15 yo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu yashyikirijwe telefoni zigendanwa mu rwego rwo kuborohereza akazi no kubafasha gutanga amakuru ku gihe cyane ko begereye igihugu cya Congo.
Ikibazo cya barwiyemezamirimo bapatana amasoko baba baratsindiye ariko bakayata mu nzira ataruzura neza gikomeje kugaragara mu karere ka Rusizi kuko hari n’abambura abaturage bakoresheje.
Mu gihe mu Rwanda hose bizihiza ku nshuro ya 19, isabukuru yo kwibohora, abatuye umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi barishimira intambwe igihugu kimaze kugeraho mu iterambere kibikesha imiyoborere myiza igaragaramo uruhare rwa buri wese nta vangura.
Ba Rwiyemezamirimo banditse muri TVA barasabwa gukora by’umwuga kugira ngo igihe bakorana n’ababaha serivisi bajye bashishoza bamenye ko banditse mu buyobozi bw’imisoro bityo biborohere kwishyurwa TVA batanze kuri servisi bahawe.
Abasirikare n’abapolisi 35 barangije amasomo bari bamazemo ibyumweru 28 i Nyakinama mu karere ka Musanze, aho bigaga mu bijyanye no kuyobora abasirikare ku rugamba, ibijyanye gufata ibyemezo, gufata ibyemezo, ibirebana n’akazi ko mu biro n’ibindi.
Ubwo abagore bari bamaze gushima Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ko Leta y’u Rwanda ayobora yahaye agaciro umugore, yabashubije ko byaba ari ikibazo kudateza imbere abagore aho ari ho hose ku isi, kuko atari ubugira neza baba bagiriwe, ahubwo ari uburenganzira bemererwa, bagomba no guharanira.
Kuri station ya Polisi mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, hafungiye umugabo witwa Noheli watawe muri yombi ku mugoroba wa tariki 04/07/2013 akekwaho gukora amafaranga.
Abagororwa 22 kuri 60 basabye guhuzwa n’imiryango biciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ngo bayisabe imbabazi. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza tariki 03/07/2013.
Murekatete Zahara w’imyaka 40 y’amavuko arwariye mu cyumba cy’indembe cy’ibitaro by’akarere ka Nyanza nyuma yo gucibwa igufa ry’ukuguru n’umugabo we witwa Mukama Gerard wahise anatoroka akimara gukora ayo marorerwa.
Abanyarwanda 120 batashye kuri uyu watanu taliki 05/07/2013 banyuze ku mupaka w’akarere ka Rubavu bavuye mu gihugu cya Congo aho babaga mu duce twa Masisi na Rutchuro na Minova.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye kuri uyu wa 04 Nyakanga 2013 ikipe ya Bralirwa yapfunyikiye umurenge wa Busoro ibitego 2 kuri 1 mu mukino ya gicuti wahuje ayo makipe yombi.
Abaturage batanu bo mu murenge wa Bugeshi bagize uruhare mu guhisha abahigwa mu gihe cya Jenoside bashyikirijwe inka nk’ishimwe ry’ubutwari bagize mu gihe byari bikomeye.
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa handball (FERWAHAND) riramenyesha ko akarere ka Muhanga ariko kazakira amarushanwa y’uyu mukino yitiriwe ayo kwibohoza. Aya marushanwa azatangira tariki 06/078/2013.
Mu minsi mike ishize, mu Murenge wa Mataba ho mu Kagali ka Gikombe hishwe umusore w’imyaka 21 aciwe umutwe. Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bafashe abantu 9 bose bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Mu ijoro ryo ku wa 04 rishyira uwa 05/07/2013, abacuranzi ba Orchestre Impala de Kigali bifatanyije n’abatuye akarere ka Musanze babasusurutsa mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane mu myaka yo hambere.
Brig. Gen. Nabere Honore Traore, umugaba mukuru w’igisirikare cya Burkina Faso uri mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, yemeza ko igisirikare cy’iwabo cyagirana umubano wihariye n’icy’u Rwanda, akanemeza ko nta mupaka n’umwe abona wabangamira uwo mubano.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, aratangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2012-2013, abaturage b’iyi ntara bagera hafi ku bihumbi 100 binjijwe mu mirenge sacco nk’abanyamurwango bayo.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe Kankwanzi Anastasie, avuga ko bahagurukiye abagore b’abasinzi ku buryo bamwe bamaze gusubira ku murongo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kizakira inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’abashoramari muri za servisi, tariki 08-09/07/2013; aho abo bashoramari n’abagena za politiki bitezweho kureba niba bashinga ibikorwa byabo mu Rwanda, bakazatanga n’inama zatuma igihugu kigera ku ngamba z’iterambere.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru ku isi rwasohowe na FIFA tariki 04/07/2013, u Rwanda rwazamutseho umwanya umwe ruva ku mwanya wa 135 rujya ku mwanya wa 134.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bwumvikane n’umuterankunga ‘Imbuto Foundation’ ndetse n’amakipe arebwa n’igikombe cy’Amahoro, bafashe icyemezo cy’uko umukino wa nyuma uzakinwa ku wa gatandatu tariki 06/07/2013, naho umwanya wa gatatu uvanwaho burundu.
Abanyarwanda barimo uwitwa Emmy Kul Kid na Empress Claudine bafatanyije na bagenzi babo, bateguye igitaramo bise “Ikirori Nyarwanda” kizabera mu gihugu cya Afurika y’Apfo kuri uyu wa gatandatu tariki 06/07/2013.
Leta y’u Rwanda yatangiye gushakisha inzobere mu bushakashatsi n’umuhanga mu kuyobora amashuri makuru na za kaminuza ngo azahabwe kuyobora Kaminuza imwe rukumbi u Rwanda rugiye gushyiraho.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 05/07/2013, umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Grace Nakimera arataramira Abanyarwanda mu kabari kazwi ku izina rya Posh ahazwi nko ku cya Mitzing ugana i Kanombe ku Kibuga cy’indege.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 19, yabaye tariki 04/07/2013, ubuyobozi bw’ingabo mu karere ka Karongi bworoje abantu babili batishoboye mu kagari ka Kibirizi, umurenge wa Rubengera.
Abashakashatsi 13 b’abahanga mu mitekerereze y’umuntu baturuka mu bihugu bitandukanye baherutse gushyira ahagaragara ibintu 8 umuntu ushaka kujya ahorana ibyishimo yakurikiza maze agatandukana n’umunabi no kwigunga.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu karereka Burera gukomeza urugamba rwo kwibohora kugira ngo imbaraga zakoreshejwe mu kubohora u Rwanda zitazapfa ubusa.
Abayoboke b’idini ya Islam bo mu mudugudu wa Gikwege, akagari ka Mpenge umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze baravuga ko bishimira ubwisanzure babonye ubwo igihugu cyibohoraga, none ubu ihezwa bakorerwaga rikaba ryarabaye amateka.
Rutahizamu Lomami André wakiniraga ikipe ya La Jeunesse ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Police FC, mu gihe bidahindutse akaba agomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu cyumweru kimwe.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu nama y’igihugu y’abagore mu turere twose tw’intara y’uburasirazuba, Guverineri w’iyo ntara yavuze ko umudamu agize uruhare mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete byagabanuka ndetse bikazagera n’igihe birangira burundu.
Abagize koperative MAGNIFICENT ikora ibintu bitandukanye mu ifarini ikorera ahitwa Nyarusiza mu murenge wa Kamegeri bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi bakesha umwuga wabo haba buri muntu ku giti cye ndetse na koperative ubwayo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, busaba abaturage kureka ingeso yo kujya mu kabari mu gitondo bagiye kunywa ikigage kuko bituma birirwa mu kabari bagasinda bityo ntibitabire umurimo.
Urubyiruko rutuye mu kagari ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera rubabajwe cyane n’uko rwegeranye n’ikigo cyigisha imyuga ariko rukaba rutagifiteho uburenganzira bwo kuhiga bityo rukaba rusaba ko rwafashwa kuhiga.
Mu ishyamba riri munsi y’inkambi ya Gihembe irimo impunzi z’Abanyekongo iherereye mu karere ka Gicumbi hasigaye haza abantu baje kuhasengera mu matsinda ngo bahabonere ibitangaza.
Mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’ayahoze ari amakomine yahujwe akaba Akarere ka Gisagara n’abari abakozi b’iyahoze ari Superefegitura ya Gisagara, umuyobozi w’ako karere yashishikarije abarokotse Jenoside gukomeza guharanira kubaho neza.
Mu karere ka Burera, cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, hakunze kugaragara inzoga yitwa Blue Skys, ikorerwa muri Uganda, itemewe gucuruzwa mu Rwanda.
Nyuma yo kwizihiza umunsi wo kwibohoza ku nshuro ya 19, umunsi wizihirijwe mu midugudu, biteganyijwe ko abayobozi b’ubuturere bahura na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba wa taliki ya 4 Nyakanga 2013.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana arahamagarira abatuye ako karere n’Abanyarwanda bose muri rusange kwishimira ibyiza bagejejweho na Leta yabohoye u Rwanda ingoma y’abicanyi, ariko agasaba abakiboshywe n’imyumvire mibi kubohoka bakayoboka inzira y’iterambere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasaba Abanyarwanda ko n’ubwo bamaze imyaka 19 bibohoye, bidakwiye guhagararira aho kuko bakwiye no gukora ibyo babona byabateza imbere aho gutegereza ko hari undi uzabibakorera.
Abaturage 2 bari batuye mu midugudu ya Runzenze na Nyarukunga mu kagari ka Rutabo umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango bamaze kwitaba Imana n’aho abandi 66 barimo gukurikiranwa n’abaganga kubera ikigage banyweye tariki 01/07/2013.
Mu gihe Abanyarwanda bizihiza umunsi wo kwibohora ubuyobozi bubi, abaturage bo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu bavuga ko bishimira ibikorwa byo kwibohora ubukene n’imibereho mibi babikesha ubuyobozi bwiza bubaba hafi.
Bamwe mu bayobozi b’izari ingabo za RPF baratangaza ko bagowe cyane no kubohoza igihugu cyari mu kaga mu mwaka w’1994 kuko hajemo Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi kandi batarigeze na rimwe bakeka ko Abanyarwanda bashobora kwicwa nk’uko byagenze.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Burkina Faso, Gen Nabère Honoré Traoré waje gushaka ubufatanye n’u Rwanda mu bya gisirikare, yavuze ko urwibutso rwa Jenoside rugomba gushimangira amateka, nk’uko urwa Goreé muri Senegal rwibutsa akababaro k’Abanyafurika kubera ubucuruzi bw’abacakara bajyanwaga muri Amerika.
Banki Nyarwanda itsura Amajyambere (BRD), yakiriye inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 620 (miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika), yagenewe na Banki y’Afurika y’Iburasirazuba y’Iteramberre (EADB). Amafaranga azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere no kuzamura imishinga.
Igihe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ndetse n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu izakinirwa bikomeje kuba urujijo nyuma y’aho ikipe ya APR FC igomba guhatanira umwanya wa gatatu yabuze uko iva mu gihugu cya Soudan kubera kubura indege.
Amakuru dukesha inzego zitandukanye mu karere ka Ngororero avuga ko hamaze iminsi hari kutumvikana hagati y’akanama gashinzwe gutanga amasoko mu karere ka Ngororero n’umwe muri ba rwiyemezamirimo warenganijwe mu gupiganirwa isoko.
Ishyirahamwe ry’abamyamakuru b’imikino (AJSPORT) bakoze igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uwo muhango wabaye tariki 02/07/2013 i Remera ku kibuga cya FERWAFA.
Ishyirahamwe ry’abarwara abagenzi bibumbiye muri Rwanda Federation of Transport (RFTC) bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, batanga inkunga y’amazu 6 yagenewe abacitse ku icumu batishoboye bimuwe ku musozi wa Rubavu bagatuzwa ahitwa Kanembwe mu karere ka Rubavu.
Biteganyijwe ko imiryango 188 yo mu Karere ka Gakenke ituye mu manegeka (high risk zone) izaba yimuwe yose mbere y’impera za Nzeri z’uyu mwaka. Ibikorwa byo kuyimura bigeze kure aho hasizwa ibibanza n’amatafari akaba abumbwa.