Ibi biganiro Perezida aza kugirana n’abayobozi kuri uyu mugoroba bizakurikirwa n’ikindi kiganiro Perezida Kagame azagirana n’abagore baturutse mu nzego zitandukanye harimo abavuye mu turere twose tugize u Rwanda ejo taliki 05/07/2013.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame yakirira abayobozi mu rugwiro mu gihe abagore bazahurira muri sitade nto i Remera ndetse bakaganira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera rubifashijwemo n’abagore mu myaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye, bakazarebera hamwe n’icyakorwa kugira ngo intambwe yatewe idasubira inyuma.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|