Abanyabusoro bari bitabiriye uwo mukino basaga 5000 kuko ku kibuga cya Gitwa wabereyeho abafana bari bakubise bacyuzuye. Muri uwo mukino ikipe ya Busoro niyo yabanjemo igitego cyatsinzwe na Rutahizamu wayo Janvier mu gice cya mbere.

Ubwo umukino wari ugeze mu gice cya kabiri ikipe ya Bralirwa yagarutse imeze nk’iyariye amavubi n’uko rutahizamu wayo Mbaraga Alexis ahita anyeganyeza inshundura ku munota wa 53 w’umukino.
Ku munota wa 78, umukinnyi NDAYISABA bahimba Salus yashyizemo agashinguracumu umukino urangira utyo maze abafana b’ikipe ya Busoro ubukonje burabataha.

Mu bigaragara uwo mukino waranzwe n’ishyaka n’urukundo urangira usojwe n’ubusabane bw’amakipe yombi.
Mbarubukeye Vedaste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, yabwiye abaturage kimwe n’abakinnyi b’amakipe yombi ko uwo mukino utari igamije ahanini kurushanwa mu buryo bw’imitsindire ahubwo ko wari ugamije guhuriza hamwe abantu bakidagadura bishimira ko baciye ukubiri n’ibyari bibaboshye ariko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ikabibabohora.
Jean Pierre Twizeyeyezu
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|