BRD yahawe inguzanyo ya miliyoni 10 z’amadolari yo guteza imbere ishoramari n’iterambere

Banki Nyarwanda itsura Amajyambere (BRD), yakiriye inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 620 (miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika), yagenewe na Banki y’Afurika y’Iburasirazuba y’Iteramberre (EADB). Amafaranga azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere no kuzamura imishinga.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, kuri uyu wa Gatatu tariki 03/07/2013, Jack Kayonga yatangaje ko kuba basanzwe bafite ubunararibonye mu guteza imbere inzego z’abikorera no kuzamura ibigo biciriritse, byaratumye bahabwa ayo mafaranga.

Umuyobobozi wa EADB Mwesigye na Kayonga wa BRD basinyana amasezerano y'inguzanyo
Umuyobobozi wa EADB Mwesigye na Kayonga wa BRD basinyana amasezerano y’inguzanyo

Yagize ati: “Ntago abaduha inguzanyo basigaye batubaza aho amafaranga tuazayashyira kubera ko twubatse icyizere cy’uko amafaranga babona tuyashyira aho akwiye kuba ajya cyane cyane ari mu kubaka inzego zitandukanye nko mukuzamura ibigo by’abokorera no mu guteza imbere ibigo bito.

Ikindi ni uko tujya tuyatanga mu bigo by’imari cyane cyane ibigo biciriritse. Ibice tuzatangamo aya mafaranga ntaho bitandukaniye n’ibya banki. Ibyinshi ubuhinzi n’ubucuruzi, ubwikorezi, ubukerarugendo ariko byose biganisha no kuri EDPRS ya babiri.”

Desire Rumanyika, uhagarariye EADB mu Rwanda, yatangaje ko kuba iyi banki itanga inkunga mu ma yandi ma banki atari impuhwe, ahubwo ari inshingano zayo zo gufasha ibihugu kwiteza imbere mu bukungu.

Biteganyijwe ko aya mafaranga azishyurwa mu gihe cy’imyaka umunani. EADB ni banki ihuriweho n’ibihugu bine ari byo u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka